igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Amerika na Iran bicaye ku meza y’ibiganiro nyuma y’imyaka 45 barebana ay’ingwe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Amerika na Iran bicaye ku meza y’ibiganiro nyuma y’imyaka 45 barebana ay’ingwe
AMAKURUMU MAHANGA

Amerika na Iran bicaye ku meza y’ibiganiro nyuma y’imyaka 45 barebana ay’ingwe

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 12, 2025 9:16 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, nyuma y’imyaka 45 y’umubano mubi ushingiye kuri politiki ya dipolomasi, bongeye kwicarana ku meza y’ibiganiro byagutse kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata 2025.

Contents
Intambara y’amagambo yageze ku iherezo?Amateka y’amasezerano yahagaritsweHaba hari icyizere?

Ibi biganiro byabereye mu bwami bwa Oman, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran. Ni intambwe nshya mu rugendo rugoye rw’izi mpande zombi zari zaramaze imyaka myinshi mu ntambara y’amagambo no kutizerana.

Intambara y’amagambo yageze ku iherezo?

Bivugwa ko Perezida Donald Trump wa Amerika yari yarigeze gutanga icyifuzo ko ibi biganiro byakorwa mu buryo butaziguye, ariko Iran icyo gihe yasabye ko bigomba gukorwa binyuze mu buryo buziguye. Gusa kuri iyi nshuro, impande zombi zahuriye ku meza y’ibiganiro.

Iran yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Abbas Araghchi, naho Amerika ihagarariwe n’intumwa yayo mu burasirazuba bwo hagati Steve Witkoff.

Ni ubwa mbere Amerika na Iran bagiranye ibiganiro by’ako kanya kuva mu 2018, ubwo Amerika yisubiraga ku masezerano bari baragiranye ajyanye no guhagarika gahunda ya Iran yo gukora intwaro za kirimbuzi.

Amateka y’amasezerano yahagaritswe

Ibiganiro bya mbere hagati ya Iran na Amerika byatangiye mu 2015, ubwo Perezida Trump yari amaze kwinjira mu biro bya White House. Muri ibyo biganiro, Amerika n’ibihugu by’inshuti zayo byasabaga Iran guhagarika gahunda yayo y’iterambere ry’intwaro kirimbuzi, nayo igasabwa koroherezwa mu bijyanye n’ibihano yafatirwaga.

Gusa, ubwo Trump yafataga icyemezo cyo kwikura muri ayo masezerano, ibintu byarushijeho gukara, Iran ikomeza gushidikanya ku bushake bwa Amerika bwo kugirana ibiganiro binyuze mu mucyo.

Haba hari icyizere?

Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru bya Reuters avuga ko Iran yagiye mu biganiro yitwararitse cyane, kubera amateka y’ubwumvikane buke hagati yayo na Amerika, cyane cyane ubwo Trump yagaragazaga amagambo akomeye y’uko ashobora kuyitera, mu gihe itareka gahunda yayo yo gukora intwaro zirimo ubumara.

Nubwo bimeze bityo, Minisitiri Araghchi, ubwo yageraga muri Oman ku wa Gatandatu mu gitondo, yavuze ko impande zombi ziteguye kugera ku bwumvikane “bushingiye ku mucyo no ku bwuzuzanye.”

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nyanza: Umukecuru w’imyaka 65 yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umukazana we
Next Article Abakoresha imbuga nkoranyambaga baramagana MOSES uri gusebya H.E Paul KAGAME
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Amavubi yerekeje muri Algeria gukina imikino ya gicuti yo kwitegura Gikombe cy’Isi cya 2026
May 31, 2025
Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwemeye icyemezo cya Trump cyo gukuraho uburenganzira bw’abimukira barenga 530,000
May 31, 2025
Joseph Kabila yiyemeje kugira uruhare mu gusubiza Igihugu ku murongo
May 31, 2025
Abakoresha umuhanda nyabugogo-Kabuga bari kubyinira ku rukoma
May 31, 2025
CANALBOX-Rwanda yashyize igorora abakiriya bayo
May 31, 2025

You Might Also Like

MU MAHANGA

“U Burundi nasanze ari igihugu gisa nka Kanani. Mbwira impamvu tudakize?” – Evariste NDAYISHIMIYE

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye Ahamya ko igihugu ayoboye gifite butunzi kidashobora kumara nubwo gikennye uko bigaragara. Ubwo yagiranaga ikiganiro…

2 Min Read
AMAKURU

Perezida wa Amerika Donald Trump na Volodymyr Zelensky wa Ukraine bagiranye ibiganiro bise iby’amateka

Perezida wa Amerika Donald Trump na Volodymyr Zelensky wa Ukraine baherukaga gushwanira muri White House bagiraniye ibiganiro i Vatican mbere…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Abakrisito bo mu Rwanda bizeye ko hari icyizere ko Kardinali Kambanda yatungurana akaba Papa mushya

Nyuma ya misa ya mu gitondo kuri uyu wa kane kuri Bazilika nto ya Kabgayi mu Rwanda bamwe mu bakristu…

4 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Israel ishobora kuba iri gutegura igitero ku bikorwaremezo bya nucléaire bya Iran, nk’uko inzego z’ubutasi za Amerika zibivuga

Inzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko hari ibimenyetso bigaragaza ko Israel yaba iri mu myiteguro yo…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?