EtMarshal Birhanu Jula, umugaba mukuru w’ingabo za Ethiopia ari kubarizwa kubutaka bw’u Rwanda aho afite uruzinduko rw’iminsi igera kuri ine.
Kuri uyu wa mbere nibwo Field Marshal Birhanu Jula aho yakiriwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Mubarakah Muganga kucyicaro gikuru cy’ingabo z’ u Rwanda Kimihurura mu Mujyi wa Kigali bahise bakomereza kuri minisiteri y’ingabo iyobowe na General Marizamunda Juvenal.
Biteganyijwe ko kandi Field Marshal Birhanu Jula arasura Urwibutso rwa Kigali aho yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’aho asure inzu ndangamurage y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uru ruzinduko rufatwa nk’amahirwe y’ingenzi mu kurushaho kwimakaza ubutwererane bumaze igihekirekire, aho ibiganiro bikomeza hagati y’abayobozi b’ingabo z’ibihugu byombi ku bijyanye n’inzego zinyuranye z’ubufatanye mu gisirikare n’izindi nzego zijyanye.
Urwo ruzinduko rwe ruje rukurikira urwo Gen Mubarakh Muganga aheruka kuhirira muri Ethiopia ku wa 13 Werurwe 2025, ahasinyiwe amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.

U Rwanda rusanzwe rufitanye imikoranire haba mu byagisireikare cyane ko hasinywe amasezereno hagati y’ibi bihugu, si ibya gisirikare gusa ahubwo n’igipolisi bagiranye imioranire aho bagiye bafashanya mu bihe bitandukanye.