U Rwanda na DRC bakomeje kurebana ay’ingwe mu gihe kiriziya zombi ziyemeje kurushaho kugirana ubufatanye hagati yazo
Amakimbirane yakomeje gufata indi ntera hagati y’u Rwanda na repbulika iharanira demokarasi ya Congo ahanini biturutse ku ntambara iri mu burasira zuba bwa Congo, aho Congo yashinje u Rwanda kuba nyirabayazana w’uru rugamba rumaze gukura benshi mu byabo ndetse abandi bakahasiga ubuzima ibyo byatumye ubutegetsi bwa Congo burushaho kurebana ay’ingwe na Leta y’u Rwanda bacana umubano.
Ubwo umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Musenyeri Edouard Sinayobye, yasuraga Arikidiyosezi ya Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu magambo ye yagarutse ku bihe bikomeye u Rwanda na DRC bari kunyuramo aho yagize ati “Nubwo ibihugu byacu biri guca mu bihe bikomeye, dukomeje kunga ubumwe binyuze mu masengesho, ubuntu n’ibikorwa byiza dukorera abantu bacu.”
Arikiyepisikopi wa Bukavu, Musenyeri François-Xavier Maroy Rusengo, yagaragaje ko uruzinduko rwa Musenyeri Sinayobye ari igihamya gikomeye cy’umubano w’ubuvandimwe uri hagati ya Diyosezi zombi.
Yagize ati “Turenze kuba inshuti, turi abavandimwe mu buzima busanzwe no mu bugingo. Ntabwo imipaka ya politiki ikwiye gutandukanya Itorero rya Kirisitu ryahanzwe n’ubumwe bw’abana b’Imana.”
Icyemezo cya Musenyeri Sinayobye cyo gusura DRC no kongera ubucuti biri mu murongo watanzwe n’Inama y’Abepisikopi Gatolika bo muri Afurika yo hagati, yagaragaje ko umubano hagati y’abakirisitu mu bihugu bigize aka karere ukwiye kongererwa imbaraga.