Imbwa z’inyagasozi zishe ihene esheshatu z’abaturage bo mu Mudugudu wa Gisesero, Akagari ka Muhororo, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, zizisanze mu cyanya gikomye zirimo kurisha.
Izo hene zirimo eshanu za Nyiransabimana Thérèse w’imyaka 65, zikaba zari ziziritse muri icyo cyanya giherereye muri metero 50 uvuye ku kiyaga cya Kivu.
Ndahimana Jean Claude utuye muri uyu Mudugudu, yavuze ko abaturiye iki kiyaga basanzwe bazirika amatungo muri kiriya gice kubera ko kidahingwa kikaba kirimo ubwatsi bwinshi.
Kuri iyi nshuro aba baturage biri ni bo bari bahaziritse mu mvura yagwaga, imbwa ziraza zirazica, ziryamo ebyiri zirazirangiza na ho enye zizisiga ari intumbi zikanze uwazitesheje.Ati: “Ubwo zazicaga, zirimo izo ebyiri zariye, imvura igabanutse umwana wari urinze ibishyimbo mu murima wabo ngo inyoni zitabyona yumvise ihene zabira cyane. Yarebye abona imbwa zirimo zizishwanyaguza, ajya guhamagara mukuru wanjye wari uri iwe, aramanuka arazitesha, asanga ariko zamaze kuzica zose.”Uwatabaye bwa mbere yahamagaye abandi baturanyi baraza bazikura aho barazizamukana barazitaba.
Akomeza avuga ko byabahaye isomo ryo kutazongera kuzirika ku gazosi, ko bagiye kujya bazigaburirira mu biraro.Yemeza ko bafite impungenge ko izi mbwa zagarutse zishobora kubarira abana bagiye nko kuvoma, gatashya inkwi, zikaba zanarya abantu bakuru zabihishe batazibonye.Ati: “Ubushize zaraje zitangira kwirara mu matungo n’ubundi ziyarya barazica.
N’ubu rero impungenge ni zose, tukifuza ko ubuyobozi n’inzego z’umutekano bazitega nk’uko babikoze icyo gihe zikicwa, kuko uyu ari umutekano muke ziduteje n’igihombo kuri bariya zaririye ihene mu gihe muri iki gihe zihenze cyane.”Nyiransabimana Thérèse izo mbwa zaririye ihene 5 yavuze ko yari yazihaziritse mu ma sa yine z’igitondo cyo ku wa 13 Mata, imbwa zikaba zaraziriye imvura itangiye kugwa bigeze ahagana saa saba.Ati: “Ubu nifashe mapfubyi kuko ari zo nacungiragaho, haba ku ifumbire cyangwa kugira iyo nikenuzamo igihe naba gantegereje amafaranga y’inkunga y’ingoboka mpabwa, bita ‘Saza nza’, none ubu nsigariye aho n’umwana n’umwuzukuru tubana.
Icyakora binsigiye isomo ko mbonye uburyo ngura akandi gahene cyangwa umugiraneza wakampa, ntakongera kukazirika ku gasozi, nakororera mu kiraro.”Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi Habimana Innocent, avuga ko bakibimenya bahageze, hakaba hagiye gushakwa uburyo izo mbwa zicwa kuko atari ubwa mbere no mu bihe bishize zishe izindi na zo barazica.Ati: “Ihene zose zariye zifite agaciro k’amafaranga 385.000.
Abaturage bahageze barazihiga barazibura, tukaba twafashe icyemezo, ku bufatanye n’inzego z’umutekano gushaka uburyo twazitega zigapfa, kuko no mu bihe bishize hari izari zariye izindi ziricwa.
Agahenge kari karagarutse none izindi ziraje zica izo hene zindi z’abaturage.”Yakomeje agira ati: “Ihene ebyiri zo zaziriye zizimaraho, izo 4 zizisiga ari intumbi, turazitaba, dushyiraho irondo riri buhamare iminsi itatu ngo hatagira umuturage uzitaburura ashaka inyama.
”Yasabye abaturage kwirinda kujyana amatungo ku gasozi, byaba kuyaragira cyangwa kuyahazirika, avuga ko itegeko ari ukuyagaburirira mu biraro kuko bifite n’ibyiza byinshi birimo kubona ifumbre ihagije n’amatungo akagira umutekano.Yanabasabye kwirinda kugenda bonyine, cyane cyane amasaha y’ijoro, bakanirinda kohereza abana bonyine kuvoma, gutashya inkwi n’ibindi kuko bashobora gukubitana na zo.