Mu Gihugu cya Australie hari umubyeyi w’ibarutse umwana, maze bamubwira ko mu isuzuma abaganga bakoze byagaragaye ko umwana atari uwe bitewe n’amakosa bakoze ubwo yakoreshaga ikoranabuhanga rya ‘In vitro fertilization (IVF)’ ngo abone urubyaro, maze bakamushyiramo Igi ritari rimugenewe.
Inzego z’ubuyobozi bw’iki kigo binyuze ku Umuyobozi Mukuru w’ikigo ‘Monash IVF’ kigenzura ibi bitaro mu mujyi wa Brisbane, yemeje ko ibi babibonye ku kwezi kwa 2, 2025.
Yagize ati “Twese muri Monash IVF twashenguwe kandi turasaba imbabazi buri wese byagizeho ingaruka, tuzakomeza gufasha buri wese muri ibi bihe bitoroshye.”
Knaap yavuze ko ikibazo bakigejeje mu nzego za Leta kuko nubwo ibyabaye ari amakosa ya muntu nubwo gusa hari amabwiriza yashyizweho agenga laboratwari.
Ibi si ubwa mbere bibaye kuko nubundi muri ibi bitaro habaye amakosa nk’aya mwaka ushize, maze abarenga 700 bashyikiriza ibirego birega iki kigo mu nkiko babishinja maze Iyi sosiyete yemera kwishyura indishyi z’akababaro zisaga miliyoni 35 z’amadorali ya Amerika