Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko buri kwimura abaturage batuye mu manegeka, by’umwihariko haherewe ku bakomeje kugirwaho ingaruka n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa hirya no hino mu gihugu.
Muri iki gihe mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi hakunze guhura n’imvura igateza ibibazo bitandukanye higanjemo umwuzure ndetse n’ibindi, mu minsi ishize ikigo cy’ u Rwanda gishinzwe iteganya gihe n’ubumenyi bw’ikirere cyatangaje ko tumwe mu duce tw’u Rwanda tuzazahazwa n’imura nyinshi izaboneka muri aya mezi y’ukwa Kane n’ukwa Gatanu.
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, nyuma y’uko Meteo Rwanda iburiye abaturage ku mvura nyinshi yitezwe.
Meteo Rwanda yatangaje ko ingaruka ziteganyijwe guterwa n’iyo mvura nyinshi, zirimo imyuzure mu bishanga no mu bibaya, inkangu, isuri n’iriduka ry’imikingo ahahanamye hatarwanyije isuri, ingaruka ziterwa n’inkuba, bityo “ishishikariza abaturarwanda muri rusange gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zituruka ku mvura nyinshi.”
Mu guhangana n’izi ngaruka z’ibiza bikunze kugaragara muri uku kwezi kwa Mata na Gicurasi, Umujyi wa Kigali wagiye ufata ingamba zitandukanye mu kurinda abaturage, zirimo no kwimura abaturage bagatuzwa ahantu hadashyira ubuzima bwawo mu kaga.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo kubona amakuru yatangajwe na Meteo Rwanda avuga ko muri iyi minsi hagiye kugwa imvura nyinshi bari gukora ibishoboka byose kugira ubuzima b’abaturage bari mu manegeka butabarwe.
Yagize ati “Meteo Rwanda yamaze gutangaza ko muri iyi minsi hagiye kugwa imvura nyinshi kandi ishobora gukomeza kwiyongera muri iyi minsi, bityo rero abantu batuye mu manegeka kuri twebwe nicyo kintu cyihutirwa kurusha ibindi kugira ngo dukize ubuzima bwabo.”
Umujyi wa Kigali uri muduce dukunze kwibasirwa n’imvura ahanini biterwa n’imitere y’ahantu aho usanga kubera ubuhaname hakunze kuvuka imyuzure ndetse bikaba biri no mubwo leta y’u Rwanda irimo guhangana nabyo cyane mu buryo bwo kwirinda ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere.