Umusaza w’imyaka 61 wahoze ari umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Sebinama Muhasha Enock, yatangaje ko yagiye mu ihuriro AFC/M23 kugira ngo arwanye akarengane Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bagirirwa.
Sebinama ukorera mu mutwe wa Twirwaneho uri mu ihuriro AFC, yasobanuye ko ishyaka ryonyine ari ryo ryatumye yumva ko akwiye gutabara aba Banye-Congo.
Yagize ati “Mfite umuryango wanjye umeze neza, ntabwo mbuze amata yo kunywa cyangwa icyo kurya ahubwo ni ishyaka ryatumye numva nagaruka gutabara kandi ntabwo naje gupfa, naratabaye.”
Sebinama yasobanuye ko yabaye mu gisirikare cya RDC kuva mu 1996 kandi ko mu gihe yari akirimo, yabonaga kirimo ivangura kuko hari ubwo bagenzi be bamubazaga niba ari Umunye-Congo koko.
Yagize ati “Nibuka njyewe igihe twari turi za Kabamba, twigeze kwicara umunsi w’isoko, abandi basirikare barambaza bati ’Wowe ko uvuga ko uri Umukongomani, muri iri soko urabona usa nande?’ Kuko nabuze igisubizo, nababwiye ko nsa na Yesu kuko na bo ntibasa na Yesu.”
Yavuze ko kuba ari mu myaka yo gufata ikiruhuko cy’izabukuru bitamubuza kurwanira igihugu cye, cyane cyane gutabara abakomeje kwicwa n’imitwe ya Wazalendo bazira kuvuga Ikinyarwanda.Ati “Mfite imyaka 61, ubu mba ndi mu kiruhuko cy’izabukuru ariko mu ntege nkeya zanjye mfite mu mubiri, ngomba kurwanira igihugu, nkwiriye kugitabara.”Sebinama akorera mu bice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo byiganjemo Abanyamulenge.