Umunyemari Zari Hassan yagaragaje ko atishimiye ibikoresho byo mu nzu biri ku kibuga cy’indege cya Entebbe, by’umwihariko aho abagenzi biyubashye baruhukira.
Mumashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yerekanye intebe ziri aho abagenzi biyubashye baba bicaye, avuga ko rwose zishaje atiyumvisha ukuntu muri iki gihe zaba zigikoreshwa ahantu nka hariya hiyubashye.
Ntabwo ari ubwa mbere Zari yikoma ibijyanye n’ingendo zo mu kirere muri Uganda, dore ko mu mwaka washize yavuze ko kompanyi ya Uganda Airlines yerekeza muri Afurika y’Epfo ifite indege zishaje kandi abagenzi bo muri business class badahabwa ibiribwa n’ibinyobwa bingana n’amafaranga baba bishyuye.