Ku wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025, itsinda ry’abari bahagarariye umutwe wa M23 mu biganiro byaberaga i Doha muri Qatar, ryari riyobowe na Bertrand Bisiimwa, ryagarutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ntakizere rifite
Nubwo ibiganiro byari bimaze ibyumweru bibiri, nta mwanzuro uhamye wagezweho hagati ya M23 n’intumwa za Leta ya RDC. Amakuru ya Radio Okapi agaragaza ko impamvu nyamukuru yatumye ibiganiro bihagarara ari kutumvikana ku bijyanye n’ibikubiye mu itangazo rusange ryari rigamije kugaragaza ibyo impande zombi zemeranyijeho.
Leta ya RDC yashakaga ko iryo tangazo rivuga ko hateganyijwe inama izahuza Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame, baganira ku kibazo cya M23. Ariko M23 yarabyanze, ivuga ko ibyo biganiro bitareba u Rwanda kuko bo bari mu biganiro nk’abavuga ibibazo byabo bwite, aho kuba intumwa z’u Rwanda.
Ikindi cyagarutsweho ni ikibazo cy’uko imitwe yose yitwaje intwaro yagombaga gushyira hasi intwaro, ibintu M23 yanze kuko ivuga ko na Leta ya RDC ifasha indi mitwe iyirwanya. Yagize iti, “Niba twaremeye kuva i Walikale ubwo twabisabwaga, ni uko dufite ubushake bwo kugarura amahoro, ariko ntabwo twakwemera kwamburwa intwaro tumeze twonyine.”
M23 kandi yagaragaje ko itishimiye uburyo ibitekerezo byayo byari byagejejwe ku muhuza bitigeze bifatwa nk’iby’ingenzi na Leta ya RDC. Ibi ngo ni byo byatumye bafata icyemezo cyo kuva mu biganiro, bavuga ko batazabisubiramo keretse igihe Leta izaba yohereje abantu bashobora kubumva no kumva icyo bashaka kuganira.
Abahuza bo muri Qatar kugeza ubu nta kintu baratangaza kuri ibi bibazo byavuzwe.