Mu Ntara ya kivu y’Amajyepfo aho Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikorera zakozanyijeho n’abo mu mutwe witwaje intwaro wa Mai Mai Makanaki nawo ukorera mu mutwe witwaje intwaro wa Wazalendo.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Actualité cyo muri RDC, ni ihangana ryabereye mu gace ka Kasenga na Kakombe muri teritwari ya Uvira mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Gicurasi 2025.
Abaganiriye n’itangazamakuru bahatuye bagaragaje ko impande zombi ziri kurwanira kwigarurira ibice, kuko mbere yo guhangana, ingabo za RDC zari zabanje kwinjira muri utu duce mu kandi Wazalendo no yo ishaka kuhagenzura.
Umuturage umwe yabwiye umunyamakuru ati “Kuva ejo ku mugoroba, twabonye abasirikare ba FARDC bajya ku bwinshi muri Kakombe na Kasenga. Kuva mu gitondo, batangiye kurasana na Wazalendo.”
Wazalendo yagabye ibitero bikomeye ku ngabo za RDC, ku itariki 25 Mata, bitewe no kutumvikana ku buryo impande zombi zigomba kwitwara mu gihe bagihuje umugambi wo kurwanya AFC/M23.
Umuvugizi w’ibikorwa by’ingabo za RDC muri Kivu y’Amajyepfo, Lt Marc Elongo, yasobanuye ko byatewe n’uko n’uburakari bwa Wazalendo kuko abasirikare ba Leta bavuye mu birindiro bari bafite muri Katongo, bakajya muri teritwari ya Fizi.
Uku gushyamirana kuri kugaragara mu gihe tariki ya 23 Mata, Leta ya RDC na AFC/M23 bisinyiye i Doha muri Qatar amasezerano y’agahenge.
Ni ibiganiro Abahagarariye Wazalendo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru batumva na gato, kuko ngo na bo bakabaye babyitabira babitumirwamo bakagira uruhare mu gufata imyanzuro.
Bityi Assa Paluku Mahamba uhuza ibikorwa bya Wazalendo mu gice cy’amajyaruguru ya Kivu y’Amajyaruguru we avuga ko atizeye n’iba ibi biganiro batarimo bishobora kurangira igisirikale cya RDC k’injijwemo abarwanyi ba AFC/M23.
