Ishimwe Vestine uririmbana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na murumuna we, Dorcas, uherutse gusezerana ibere y’amategeko, yatangaje ko azakora ubukwe n’Umunya-Burkina Faso, Idrissa Ouédraogo muri Nyakanga 2025.
Yabitangarije ku rubuga rwe rwa yifashishije Instagram, aho yashyize integuza y’ubutumire akandika ubutumwa agaragaza ko azarushinga na Ouédraogo ku wa 05 Nyakanga 2025.
Ni ubutumwa bwe bugira buti “Si umugabo wanjye gusa, ni ubuhungiro bwanjye, umutima wanjye ni aho numva ntekanye.”
Kugeza ubu yanamaze kongera izina ry’umugabo we mu mazina akoresha ku mbuga nkoranyambaga dore ko asigaye yitwa Vestine Ouédraogo.
Vestine yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Ouédraogo, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Ku wa 15 Mutarama 2025.
