Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Intebe wa Israel, yatangaje ko Israel igiye kwihorera ku nyeshamba z’aba ba-Houthis zayigabyeho igitero cy’igisasu cyo mu bwoko bwa Missile hafi y’Ikibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Ben Gurion
Ni igitero cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Gicurasi 2025 ubwo igisasu cyari giturutse mu gihugu cya Yemen.
Nibura abantu batandatu ari bo bakomerekeye muri iki gitero nk’uko Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Israel byabitangaje.
Nyuma y’icyo gitero Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu, yahise ashyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga, agira ati “Twarateye mu bihe byashize, tuzongera dutere n’ahazaza.”
Yahya Saree, Umuvugizi w’Inyesyhyamaba z’aba Houthis, yavuze ko ikibuga cy’indege cya Israel kitari gukora.
Gusa iki kibuga cy’indege cyahise gisubukura ingendo nyuma y’iki gitero cyari kimaze kuba
Igisirikare kirwanira mu kirere kigiye gusuzuma impamvu ubwirinzi butakozwe kugeza ubwo ibisasu bigeze ku butaka.