Kuri uyu wambere tariki ya 5 Gicurasi 2025 Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, yitabiriye inama y’umutekano y’Umurenge wa Kirehe yahuje inzego zitandukanye uhereye ku bayobozi b’imidugudu bose hatangizwa ku mugaragaro gahunda y’lnkoni y’irondo.
Umuyobozi w’Akarere Rangira Bruno, yasabye abayobozi mu murenge wa Kirehe kurushaho kunoza no kuzamura ibipimo ubwisungane mu kwivuza (MUSA),VUP/Fs n’ibindi abasaba gukumira ikintu cyose cyahungabanya umutekano w’abaturage, kuba ijisho ry’ubuyobozi haba ku manywa na nijoro.
Mayor Bruno yabwiye abayobozi mu murenge wa Kirehe ko bakwiye kwita no kumenya abaturage bayoboye babaha serivise inoze,gusuzuma niba ibyo biyemeje mu nama byarashyizwe mu bikorwa hagasuzumwa n’Imbogamizi,gukaza irondo kubera ko ariryo mutima n’ipfundo ry’Umutekano.
Mu bindi Mayor yibukije abayobozi gukurikirana niba uwubaka wese yubaka hakurikijwe igishushanyombonera no kubaka basabye ibyangobwa abasaba kandi kwibutsa abaturage kugira isuku n’isukura ahantu hose, aho batuye naho bagenda hose.
