igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: U Rwanda rugiye kohereza abandi bapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > U Rwanda rugiye kohereza abandi bapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique
AMAKURU

U Rwanda rugiye kohereza abandi bapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 7, 2025 10:47 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, yahaye impanuro abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique buzwi ku izina rya MINUSCA.

Abahawe impanuro ni abapolisi 320 bagize amatsinda abiri; RWAFPU1 rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na ACP Bernardin Nsengiyumva, bazakorera i Bangui mu murwa mukuru n’itsinda RWAFPU2 rigizwe n’abapolisi 180 bayobowe na CSP Jules Rutayisire, bazakorera ahitwa Kaga Bandoro.

DIGP Sano yabibukije ko akazi bagiyemo badahagarariye Polisi y’u Rwanda gusa, bahagarariye n’igihugu bakaba basabwa kwitwara neza birinda icyagisiga icyasha.

Ati “Akazi mugiyemo muzaba muhagarariye igihugu kubera ko mugiye kwambuka umupaka, mukagakorera hanze y’igihugu. Mwoherezwa n’igihugu kugira ngo mujye gukora akazi kajyanye n’inshingano za Polisi, mugakorera mu izina ry’Umuryango w’Abibumbye. Impanuro muhabwa ziba zishimangira ibyo muba mwaratojwe, mugomba kubihuza n’akazi mugiyemo mukitwara neza muhesha isura nziza igihugu muhagarariye.”

Yabibukije ko abababanjirije bakoze neza, abasaba kubyubakiraho bakarushaho kubiteza imbere, imbogamizi bahuye nazo zijyanye n’imiterere y’ikirere, umuco n’ibindi, bakamenya uko babyitwaramo neza.

Ati “Muba mwoherejwe mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye kugira ngo mutange umusanzu wanyu mu kugarura umutekano mu gihugu mugiyemo. Kugira ngo muzasohoze inshingano zanyu neza mutera ikirenge mu cy’ababanjirije, mugomba kurangwa n’ubunyamwuga, ikinyabupfura, ubushake n’umwete, nicyo gituma mumaze igihe mwiga nyuma yo kuba mwaratoranyijwe kubera ko mwagiriwe icyizere na Polisi ndetse n’igihugu.”

DIGP Sano yakomeje abasaba kuzashyira imbere kumvira abayobozi, kubaha amabwiriza ajyanye n’akazi, kuzafata neza ibikoresho, buri muntu mu kazi ashinzwe babirinda, birinda ubwabo kandi banirinda uburangare no guta umwanya ku mbuga nkoranyambaga, bagakomeza gukunda igihugu no kugihesha agaciro.

U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique mu mwaka wa 2014.

Kuva icyo gihe, u Rwanda rwakomeje kohereza abapolisi mu butumwa bwa MINUSCA, aho kugeza ubu rufite amatsinda ane y’abapolisi bakorera mu bice bitandukanye by’igihugu arimo; RWAFPU-1 na RWAPSU, akorera mu Murwa mukuru Bangui.

Andi abiri ni RWAFPU-2 rikorera ahitwa Kaga Bandoro mu majyaruguru y’igihugu, mu bilometero 300 uturutse mu murwa mukuru Bangui, n’itsinda RWAFPU-3 rikorera mu mujyi wa Bangassou mu bilometero bisaga 720 uturutse mu Mujyi wa Bangui werekeza mu majyepfo y’Iburasirazuba.

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Santrafurika bugamije gufasha mu kugarura ituze no kwimakaza amahoro arambye, nyuma y’imyaka myinshi igihugu cyamaze mu ntambara n’ubushyamirane bw’amoko n’imitwe yitwaje intwaro.

Amatsinda y’abapolisi b’u Rwanda (RWAFPUs) afite inshingano zo kurinda abaturage b’abasivili barimo ababa mu nkambi z’abavanywe mu byabo, kurinda ibikorwaremezo by’ingenzi, guherekeza abakozi n’ibikoresho by’umuryango w’Abibumbye n’izindi nshingano zitandukanye.

Itsinda RWAPSU rifite inshingano z’ibanze zo kurinda umutekano w’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Santrafurika n’ab’Umuryango w’Abibumbye barimo; Minisitiri w’Intebe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Ubutabera, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’abamwungirije babiri ndetse n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi muri MINUSCA.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Polisi y’u Rwanda igiye kohereza abapolisi muri central Africa
Next Article Ubusambanyi buravuza ubuhuha muri Kiliziya Gaturika
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Papa Leo XIV yatangiye urugendo rwe rw’ubuyobozi bwa Kiliziya n’isengesho rikomeye
May 11, 2025
Umunyarwanda uba mubwongereza yongeye gushinjwa ikindi cyaha gikomeye
May 11, 2025
U Rwanda na RDC bigiye gufatanya kurinda umupaka nkuko byatangajwe na Olivier Nduhungirehe
May 11, 2025
Gen Muhoozi Kainerugaba yashimye ubufatanye UPDF na RDF bafitanye, mu gihe Gen Mubarakh Muganga yatanze amasomo ya gisirikare muri UPDF
May 11, 2025
Rutsiro: Abantu 14 bakomerekeye mu mpanuka ya Coaster 2 zagonganye
May 11, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Gicumbi: Umuvunyi mukuru yasabye abagore kwirinda gukubita abagabo

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeline, yasabye abagore guhindura imyumvire no kureka guhohotera abagabo babo, agaragaza ko ari umuco mubi ugomba gucika.…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Ba Guverineri b’intara 26 basabwe gukumira ibikorwa by’ishyaka rya Joseph Kabila

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Jacquemain Shabani, yasohoye itangazo risaba ba Guverineri bose b’intara 26…

3 Min Read
AMAKURUUBUKUNGU

“Kuki Umugi wa Kigali ari wo usesagura umutungo wa leta?” – Senateri Mureshyankwano

Ibikubiye muri Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta yo mu 2024 byatangaje Senateri Mureshyankwano Marie Rose, mbere ua byose --uburyo Umujyi…

1 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Minisitiri Nduhungirehe avuga ko guhura kwa Perezida Kagame na Tshisekedi ari intangiriro y’inzira y’amahoro

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda avuga kokuba harabaye ibiganiro hagati ya Perezida Paul Kagame w’u Rwanda…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?