igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nyanza: Abantu bataramenyekana batemye abaturage 8 mu ijoro rimwe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nyanza: Abantu bataramenyekana batemye abaturage 8 mu ijoro rimwe
AMAKURU

Nyanza: Abantu bataramenyekana batemye abaturage 8 mu ijoro rimwe

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 7, 2025 3:20 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Nyanza: Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku bantu batamenyekanye bateye ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro bagatema abaturage 8, bakanatwara Coltan ibilo 200.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 Gicurasi 2025 nibwo abatuye mu mudugudu wa Gatare, mu kagari ka Gahunda mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, babwiye UMUSEKE dukesha iy’inkuru ko mu ijoro ryo ku wa 06 Gicurasi 2025 rishyira ku wa 07 Gicurasi 2025 habaye igitero cy’abantu bataramenyekana bateye ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro batema abantu mu buryo bukomeye.

Abaturage bavuga ko abo bantu bagabye igitero kuri kompanyi icukura amabuye y’agaciro yitwa ALMAHA bikekwa ko bangije ibintu byinshi. Bakimara gutema abaturage n’imihoro bahise bacika.

Uretse gutema abantu umunani biganjemo abacukuraga amabuye y’agaciro, banatwaye amafaranga arenga miliyoni imwe banatwara amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa coltan arenga ibilo 200.

Abo bagizi ba nabi kandi bateye akabari kari hafi aho bamena amacupa, ndetse banatwara amafaranga yari muri ako kabari arenga ibihumbi maganatanu (Frw 500,000), bakuramo inzugi, bica inkoko enye, batwara telefone zigezeweho (smart phones) eshanu, banangiza gaz batekereho, ndetse batema moto eshatu.

Abatemwe bose uko ari 8 umukuru ari mu kigero cy’imyaka 42 naho umuto ari mu kigero cy’imyaka 29.

Batandatu mu batemwe ni abacukuzi b’amabuye y’agaciro, umwe acuruza akabari, undi we acuruza resitora hafi aho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagisozi Habinshuti Slydio yabwiye UMUSEKE ko abagabye kiriya gitero bataramenyekana, gusa urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel HABIYAREMYE yemeje iby’aya makuru.

Yabwiye UMUSEKE ati “Birakekwa ko abagizi ba nabi bateye ikompanyi icukura amabuye y’agaciro bagakomeretsa bamwe mu bakozi bayo, harakekwa kandi ko bibye amwe mu mabuye y’agaciro yitwa coltan n’amafaranga. Amakuru y’ibanze ni uko bamwe mu bakoze ibi ari abakozi bakoraga muri iyi kompanyi bakaza kwirukanwa kubera impamvu zitandukanye.”

SP Emmanuel HABIYAREMYE yavuze ko hatangiye igikorwa cyo gushakisha bariya bagizi ba nabi.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko abatemye bariya bantu bavugaga ko bakoreshejwe n’iriya kompanyi, ariko ntiyabishyura neza.

Abatemwe barwariye ku bitaro bya Nyanza nk’uko ubuyobozi bwabitangaje.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Igisirikare cy’Ubuhinde cyatangaje ko abantu 15 bapfuye abandi 43 barakomereka
Next Article Kenya: Abasore b’Ababiligi bafatiwe mu bucuruzi butemewe bw’ibimonyo baciwe 7.700$
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Rurageretse hagati ya Sean “Diddy” Combs na Cassie bakundanye
May 11, 2025
Yeguye atamaze umunsi ku mwanya w’umujyanama w’igihugu mu by’umutekano kubera amafoto y’ubwambure
May 11, 2025
Leta ya Afghanistan yataye muri yombi abantu 14 bazira kuririmba no gucuranga ibikoresho by’umuziki
May 11, 2025
Ingabo zari mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SAMIDRC) zacyuye ibindi bikoresho ibinyujije mu Rwanda
May 11, 2025
Imyanya itanu (5) wadepozaho muri National Rehabilitation Service | Deadline 19 May 2025
May 11, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ubutumwa bwa RIB muri iki gihe cyo #kwibuka31

Muri iki gihe U rwanda n'isi yose twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Barcelona Itwaye Copa del Ray ya 32 Itsinze Real Madrid

Barcelona Itwaye Copa del Ray ya 32 Itsinze Real Madrid ku mukino wa Nyuma bakiniraga kuri Estadio La Cartuja de…

1 Min Read
AMAKURU

Ngoma: Bafashwe bateka Kanyanga baratoroka, hafatwa litiro 40 zayo

Mu Murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma, haravugwa igikorwa cy’igayitse, aho abaturage babiri baguwe gitumo bateka Kanyanga, bariruka hafatwa ibikoresho…

2 Min Read
AMAKURU

Mu 2024 hapfuye Abaturarwanda barenga ibihumbi 36

Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare mu Rwanda giherutse gushyira hanze ubushakashatsi ngarukamwaka ku mibereho y’abaturage kinagaragaza umubare w’abantu bitabye Imana bandukujwe mu…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?