Papa mushya, Léon XIV, mu misa ye ya mbere, yahamagariye Kiliziya Gatolika kurwaya byimazeyo gutakaza ukwemera kwayo.
Ni myuma y’umunsi umwe atowe nka Papa wa 276 n’uwa mbere aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagaragaje ko abantu bari gutakaza ukwemera uhubwo bakirukira ikoranabuhanga ndetse, amafaranga hamwe no kugera ku butunzi bw’isi, ubutegetsi ndetse no kwishimisha gusa”.
Léon yavuze ko yatowe kugira abe umushumba w’indahemuka wa Kiliziya ari yo rumuri rubonesha mu ijoro ry’umwijima”.
Mu ijambo rye kandi Papa yavuze ko hari ahantu henshi aho usanga ukwemera gusigaye gufatwa nk’ikintu ”kitagira umutwe n’amaguru” – aho ubutegetsi, butunzi bw’isi, n’ikoranabuhanga ari byo byashyizwe imbere.
Yagize ati ”gutakaza ukwemera akenshi bijyana no gutakaza gusobanukirwa ubuzima icyo ari cyo, gusuzugura impuhwe z’imana, guhohotera ikiremwamuntu, ihungabana ry’ingo n’imiryango n’ibindi bikomere by’inshi bisesereza imibereho yacu,”
Muri yi misa, Papa Léon, w’imyaka 69, yari yambaye ikanzu yera y’aba Papa itamirije ibara rya zahabu ku bitugu no, ubwo yasomaga misa imbere y’abakardinali bari bicaye mu ngoro ya Sixtine.

