Ikigo cy’Abanya-Espagne kizwi ku izina rya GMV (Grupo Mecánica del Vuelo) cyamuritse ikoranabuhanga rishya ryitezweho guhindura uburyo abantu bazajya bakorera ku Kwezi. Ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga bwiswe LUPIN, bukaba bumeze nk’uburyo bwa GPS dukoresha ku Isi, bugamije gutanga amerekezo y’aho umuntu ari ndetse n’andi makuru afasha mu bikorwa by’ubushakashatsi n’itumanaho.
Icyo LUPIN izamarira ibikorwa byo ku Kwezi.
Nk’uko byatangajwe n’iki kigo, LUPIN ni umwe mu mishinga y’Ikigo cy’u Burayi gishinzwe iby’isanzure (European Space Agency – ESA), watekerejwe hagamijwe koroshya no gutegura ibikorwa binyuranye bizajya bikorwa ku Kwezi. Ibi bikorwa birimo:
- Gukomeza ubushakashatsi ku miterere y’Ukwezi,
- Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buri gutegurwa,
- N’ibikorwa by’ubukerarugendo byo ku rwego rwo hejuru bishobora kuhatangizwa mu bihe biri imbere.
Impamvu iri koranabuhanga ryari rikenewe
Kugeza ubu, inzira n’itumanaho ryifashishwa n’ibikoresho cyangwa ibyogajuru bijya ku Kwezi risanzwe rihura n’imbogamizi nyinshi. Amakuru n’amerekezo aboneka aba akenshi aturutse ku Isi, ariko akaboneka bitinze, rimwe na rimwe akanaba atizewe 100% kubera intera ndende. Ibi bigatuma gufata ibyemezo byihuse ku bikorwa bikorerwa ku Kwezi bigorana.
GMV yavuze ko iyo hari ikibazo cyangwa igikorwa cyihutirwa gikeneye kwemezwa, gishobora gutinda bitewe n’uko itumanaho rigendera ku murongo umwe wa radiyo w’ako kanya (real-time signal), cyangwa rigasaba kwifashisha indi mibumbe iri hafi y’Ukwezi.
LUPIN izakora ite?
LUPIN izaba ikoresha signal (ibimenyetso by’itumanaho) iturutse ku yindi mibumbe iri hafi y’Ukwezi kugira ngo ifashe abariyo kumenya aho bari mu buryo bwizewe, bwihuse kandi butangwaho amakuru mashya igihe cyose. Uburyo bwayo bukaba busa cyane n’ubw’Google Maps abantu bakoresha ku Isi, ariko bwo bukazaba bukoreshwa mu rwego rwo hejuru, bwifashishwa mu kumenya aho umuntu cyangwa icyuma kiri ku Kwezi, guhuza amakuru atandukanye ndetse no gukemura ibibazo byihutirwa.
Iri koranabuhanga rigeze aho rigomba kugeragezwa, rikaba ryamaze kwifashishwa ku Kirwa cya Fuerteventura muri Espagne, ahantu hazwiho kugira imiterere isa n’iyo ku Kwezi. Aha ni ho hageragerejwe uburyo LUPIN yakora mu buryo bujyanye n’ibizakenerwa mu kirere.
Icyo abayobozi b’uyu mushinga bavuga
Umuyobozi Mukuru w’uyu mushinga, Steven Kay, yatangaje ko LUPIN ari intambwe ikomeye mu bikorwa bigamije guteza imbere ubushakashatsi n’imibereho ya muntu hanze y’Isi.
Yagize ati: “Izaba ari intambwe nziza no mu bikorwa byo gusura no kugenzura ibibera kuri Mars cyangwa koroshya ibyo kuba abantu baba kuri Mars.”
Ibi bivuze ko uretse ku Kwezi, iri koranabuhanga rizanafasha mu gutegura neza ibikorwa birimo kohereza abantu kuri Mars no kubafasha kuhaguma igihe kirekire mu buryo burambye.
Umwihariko w’ahazibandwa
GMV ivuga ko hazibandwa cyane ku bice by’umwijima by’Ukwezi (dark side of the Moon), aho itumanaho risanzwe rigerwaho n’imbogamizi zikomeye. LUPIN izahuza amakuru y’ahantu hatandukanye ku Kwezi n’andi aturuka ku mibumbe iyegereye, bitume n’aho bigoranye kumenya amakuru bigerwaho neza.
Ibi bizatuma umuntu uri ku Kwezi ashobora kumenya aho aherereye, ibikorwa biri kumukikiza, ndetse no gutabarwa vuba igihe habaye ikibazo.
Iri koranabuhanga rya LUPIN ni intambwe ikomeye mu rugendo rw’ikoranabuhanga ryo mu isanzure. Mu gihe Isi ikomeje gutegura ko abantu bazajya cyangwa bagakora ibikorwa by’igihe kirekire ku yindi mibumbe, kubona uburyo buhamye bwo guhanahana amakuru no kumenya aho umuntu aherereye ni ingenzi cyane. GMV na ESA bari gutanga icyizere ko iyi mishinga izagira uruhare runini mu gufungura inzira y’ahazaza h’ikiremwamuntu mu isanzure.