igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Lubero: Abarwanyi ba ADF bishe abantu batanu muri Bapere abaturage bamwe bakwira imishwaro
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Lubero: Abarwanyi ba ADF bishe abantu batanu muri Bapere abaturage bamwe bakwira imishwaro
AMAKURU

Lubero: Abarwanyi ba ADF bishe abantu batanu muri Bapere abaturage bamwe bakwira imishwaro

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 10, 2025 4:08 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Igitero Umutwe w’iterabwoba wa ADF wagabye muri teretwari ya Lubero muri Kivu y’Amajyarugu mu gace ka Bapere, byahitanye abantu batanu byongeye gutuma abaturage bamwe bakwira imishwaro.

Icyo gitero cyagabwe ku wa 8 Gicurasi 2025 aho abarwanyi b’uwo mutwe biraye mu basivili bakicamo batanu nk’uko amakuru abigaragaza.

Umuyobozi w’agace ka Bapere, Sivikunula Mocaire, yahamije ko abarwanyi ba ADF ari bo bishe abo basivile batanu muri gasantere ka Maseme.

Yagaragaje ko abo barwanyi bahanyuze berekeza mu bice by’Iburengerazuba, bikangaranya abantu ndetse bamwe barahunga.

Ati “Bahanyuze berekeza mu Burengerazuba. Ibice byinshi biri mu kaga kubera abo barwanyi. Abaturage batangiye kuva muri utwo duce berekeza mu midugudu minini nka Mangurejipa, ufatwa nk’umujyi wa Bapere.”

Yakomeje ati “ADF ifite imbaraga nyinshi hirya y’ibice by’umujyi, bari gukoresha amayeri y’udutero shuma, kubera ko turi mu ishyamba bagenda bihuta kandi nta hantu bari kumara amasaha 48.”

Mbere y’uko bagaba icyo gitero, bivugwa ko abo barwanyi babanje kugaragara mu kandi gace ka Mambembe kari i Njiapanda.

Ntabwo hatangajwe abagizweho ingaruka n’ibikorwa byabo muri ako gace ariko sosiyete sivile yaho yavuze ku bindi byangijwe birimo inzu n’imodoka byatwitswe.

Yaboneyeho gusaba ko hakongerwa imbaraga z’igisirikare mu bice byose bigize Bapere.

Ibyo bitero bya ADF byagize ingaruka ku bikorwa by’ubucuruzi n’imibereho y’abaturage ndetse bamwe bakomeje guhunga iyicarubozo bakeka ko bashobora gukorerwa n’abarwanyi b’uwo mutwe umaze imyaka irenga ibiri muri teretwari ya Lubero.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi bya Loni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye RDC guhagarika imvugo z’urwango
Next Article Bobi Wine agiye kwiyamamariza kuba Perezida ndetse anashinja abo mu Burengerazuba bw’Isi guceceka nyamara Abanya-Uganda bababazwa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Dore impamvu ikomeye itera abantu benshi guhita bashaka gusinzira iyo bamaze kurya
May 11, 2025
Papa Leo XIV yasabye ihagarikwa ry’intambara mu Isi
May 11, 2025
AFC/M23 yerekanye abarwanyi ba FDLR, Wazalendo na FARDC yafashe bahungabanya umutekano w’umujyi wa Goma
May 11, 2025
Rurageretse hagati ya Sean “Diddy” Combs na Cassie bakundanye
May 11, 2025
Yeguye atamaze umunsi ku mwanya w’umujyanama w’igihugu mu by’umutekano kubera amafoto y’ubwambure
May 11, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

“Ni nsindwa mu matora nzajya guhinga”_Perezida William Ruto

Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko yiteguye guhangana mu matora ateganijwe kuba mu mwaka wa 2027, kandi yizeye ko…

1 Min Read
AMAKURU

Nyamasheke: Umukobwa nyuma yo guhora ashinjwe gusangira umugabo na nyina yahisemo kwiyahura

Umwana w'umukobwa washinjwaga na nyina ko yabaye mukeba we yahisemo kwiyahura mu mugezi asangwa ku nkombe y'amazi yahapfiriye Mu Mudugudu…

2 Min Read
AMAKURU

Nyanza: Umugabo yishe umugore we amutemaguye, nawe yikubita ku kintu kiramukomeretsa ahita apfa

Mu Murenge wa Ntyazo, Akarere ka Nyanza, haravugwa inkuru y’akababaro aho umugabo witwa Savakure Adenien w’imyaka 31, akekwaho kwica umugore…

3 Min Read
AMAKURU

Umugaba Mukuru wa RDF, Gen. Mubarakh Muganga, mu Ruzinduko rw’Iminsi Itatu mu Bugereki

Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu gihugu cy’u Bugereki, aho…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?