Axel Rudakubana, Umunyarwanda w’umwongereza w’imyaka 18, ari gukurikiranwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gutwika umucungagereza wa Gereza ya Belmarsh i Londres akoresheje amazi ashyushye.
Iri sanganya ryabaye ku wa 9 Gicurasi 2025, ubwo Rudakubana yasutse amazi yari yatetswe muri ‘kettle’ mu myanya yanyuzwagamo imiti igenewe imfungwa, ayamena kuri umwe mu bacungagereza. Uwo mucungagereza yajyanywe kwa muganga aho yagaragayeho udukomere tworoheje twatewe n’ubushye, ariko nyuma y’uko avuwe yagarutse mu rugo kandi biteganyijwe ko azasubira mu kazi mu cyumweru gitaha.
Rudakubana amaze amezi afungiwe muri iyi gereza, aho yafunzwe kuva muri Mutarama 2025 nyuma yo guhamwa n’icyaha gikomeye cyo kwica abana batatu abateye icyuma muri Nyakanga 2024, igikorwa cyamuhesheje igifungo cy’imyaka 52.
Ubuyobozi bwa Gereza ya Belmarsh bwatangaje ko Polisi yatangiye iperereza kuri iki gikorwa, ndetse butangaza ko Rudakubana ashobora guhabwa ibindi bihano bikarishye. Umuvugizi w’iyi gereza yavuze ko urugomo rutazihanganirwa na gato, cyane cyane iyo rugabwe ku bakozi bayo.
Yagize ati: “Polisi yatangiye iperereza ku gitero cyakorewe ofisiye wacu ejo hashize. Ntituzihanganira urugomo urwo ari rwo rwose kandi tuzakomeza gusaba ibihano bikomeye ku bagaba ibitero ku bakozi bacu.”
Bitewe n’uko ubuzima bwo mu mutwe bwa Rudakubana butizewe neza, afungiwe ahantu hihariye mu kato, hahurizwa imfungwa zifite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo mu Bwongereza.