igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umunyarwanda uba mubwongereza yongeye gushinjwa ikindi cyaha gikomeye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umunyarwanda uba mubwongereza yongeye gushinjwa ikindi cyaha gikomeye
AMAKURU

Umunyarwanda uba mubwongereza yongeye gushinjwa ikindi cyaha gikomeye

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 11, 2025 5:28 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Axel Rudakubana, Umunyarwanda w’umwongereza w’imyaka 18, ari gukurikiranwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gukekwaho gutwika umucungagereza wa Gereza ya Belmarsh i Londres akoresheje amazi ashyushye.

Iri sanganya ryabaye ku wa 9 Gicurasi 2025, ubwo Rudakubana yasutse amazi yari yatetswe muri ‘kettle’ mu myanya yanyuzwagamo imiti igenewe imfungwa, ayamena kuri umwe mu bacungagereza. Uwo mucungagereza yajyanywe kwa muganga aho yagaragayeho udukomere tworoheje twatewe n’ubushye, ariko nyuma y’uko avuwe yagarutse mu rugo kandi biteganyijwe ko azasubira mu kazi mu cyumweru gitaha.

Rudakubana amaze amezi afungiwe muri iyi gereza, aho yafunzwe kuva muri Mutarama 2025 nyuma yo guhamwa n’icyaha gikomeye cyo kwica abana batatu abateye icyuma muri Nyakanga 2024, igikorwa cyamuhesheje igifungo cy’imyaka 52.

Ubuyobozi bwa Gereza ya Belmarsh bwatangaje ko Polisi yatangiye iperereza kuri iki gikorwa, ndetse butangaza ko Rudakubana ashobora guhabwa ibindi bihano bikarishye. Umuvugizi w’iyi gereza yavuze ko urugomo rutazihanganirwa na gato, cyane cyane iyo rugabwe ku bakozi bayo.

Yagize ati: “Polisi yatangiye iperereza ku gitero cyakorewe ofisiye wacu ejo hashize. Ntituzihanganira urugomo urwo ari rwo rwose kandi tuzakomeza gusaba ibihano bikomeye ku bagaba ibitero ku bakozi bacu.”

Bitewe n’uko ubuzima bwo mu mutwe bwa Rudakubana butizewe neza, afungiwe ahantu hihariye mu kato, hahurizwa imfungwa zifite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo mu Bwongereza.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article U Rwanda na RDC bigiye gufatanya kurinda umupaka nkuko byatangajwe na Olivier Nduhungirehe
Next Article Papa Leo XIV yatangiye urugendo rwe rw’ubuyobozi bwa Kiliziya n’isengesho rikomeye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umusore w’imyaka 23 afungiwe gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 i Musanze
May 12, 2025
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe mu ruzinduko rw’akazi i Hongiriya
May 12, 2025
Ingabo z’u Bwongereza zishe urwagashinyaguro abana bambaye amapingu muri Afghanistan
May 12, 2025
Qatar igiye guha indege karabutaka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump
May 12, 2025
U Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri Ukraine mu gihe bari bumvikanye agahenge
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Nyuma yo kwibaruka yabwiwe ko uwo abyaye ari uw’uwundi mugore

Mu Gihugu cya Australie hari umubyeyi w’ibarutse umwana, maze bamubwira ko mu isuzuma abaganga bakoze byagaragaye ko umwana atari uwe…

1 Min Read
AMAKURU

Umwana washyinguwe yongeye kuboneka ari muzima nyuma y’umwaka wose urenga

Muri Kenya, mu gace kitwa Tans Nzoia, umuryango watunguwe no kubona umwana wabo w’imyaka 10 witwa John Wanjala, agarutse ari…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Minisitiri w’imari wo muri DRC yatawe muri yombi aho yatwawe n’indege idasanzwe ya gisirikare

Nicolas Kazadi, wahoze ari Minisitiri w’Imari muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yaraye afatiwe mu mujyi wa Mbuji-Mayi, umurwa mukuru…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Museveni yanze ko Kabila ajya i Goma anyuze muri Uganda

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yimye Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inzira…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?