Ingabo zari mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zacyuye icyiciro cya kane cy’ibikoresho, zibinyujije mu Rwanda.
SAMIDRC yatangiye gucyura ibikoresho byayo tariki ya 29 Mata 2025, hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) tariki ya 13 Werurwe cyo guhagarika ubutumwa bwayo.
Mu byiciro bitatu biheruka, yibanze ku gucyura ibikoresho ndetse n’abasirikare bake babiherekeje, banyura mu Rwanda, bakomereza mu karere ka Chato muri Tanzania.
Mu masaa cyenda yo kuri uyu wa 11 Gicurasi, mu muhanda wa Rubavu-Musanze-Kigali hagaragaye undi murongo muremure w’amakamyo atwaye ibikoresho bya SAMIDRC birimo imodoka zifashishwaga mu rugamba rwo kurwanya ihuriro AFC/M23.
Kuri iyi nshuro, amakamyo atwaye ibikoresho bya SAMIDRC yanyuze mu Rwanda yageraga kuri 40. Bimwe muri byo bitwikirijwe amahema, ibindi biri muri za kontineri.
Abasirikare bagize SAMIDRC ni abaturutse muri Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi. Abenshi muri bo baracyari mu bigo byabo i Goma no mu nkengero za Sake, kuko bafashe umwanzuro wo kureka ibikoresho bikabanza kugenda.
Umugaba Mukuru w’ingabo za Afurika y’Epfo, Gen Rudzani Maphwanya, aherutse gutangaza ko ibikorwa byo gucyura ingabo zose za SAMIDRC bizarangirana n’ukwezi kwa Gicurasi 2025.
Gusa mbere yaho, Umuvugizi w’ingabo za Afurika y’Epfo, Rear Admiral Prince Tshabalala, we yari yasobanuye ko gucyura izi ngabo zibarirwa mu bihumbi bizarangirana n’ukwezi kwa Kamena 2025.