igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Dore impamvu ikomeye itera abantu benshi guhita bashaka gusinzira iyo bamaze kurya
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > UBUZIMA > Dore impamvu ikomeye itera abantu benshi guhita bashaka gusinzira iyo bamaze kurya
UBUZIMA

Dore impamvu ikomeye itera abantu benshi guhita bashaka gusinzira iyo bamaze kurya

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 11, 2025 9:16 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Bishobora kuba byarakubayeho cyangwa se ukumva umuntu akubwira ko iyo amaze kurya ahita agira ibitotsi agashaka kujya kuryama atitaye ku nshingano zindi yari afite nyuma yo kurya, cyangwa se yamara kurya agatangira gusinzirira mu kazi n’ahandi hatari mu buriri.

Ikinyamakuru Time Magazine mu 2019 cyatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe na Dr. Tomonori Kishino, Umwarimu muri Kaminuza ya Kyorin yo mu Buyapani, bugaragaza ko uburyo igogora ritangira gukorwa iyo umuntu amaze kurya, bigira uruhare mu kunanirwa k’umubiri we agatangira gusinzira.

Ati ‘‘Gutembera kw’amaraso mu rura ruto kuriyongera, cyane cyane iyo umuntu amaze kurya (…) uko amaraso ajya mu nda mu ikorwa ry’igogora, uko kugenda kwayo iyo kugeze no ku bwonko bishobora gutera ibyiyumviro by’ibitotsi’’.

Ubu bushakashatsi bwa Dr. Kishino kandi buvuga ko abantu benshi bakunda kwibasirwa n’ibitotsi nyuma yo gufata amafunguro ya saa sita ari ababa batagize icyo barya mu gitondo, kuko iyo bamaze kurya umuvuduko amaraso agenderaho wiyongera iyo hari gukorwa igogora.

Abashakashatsi batandukanye bagiye bagerageza gushaka kumenya icyihishe inyuma y’ibitotsi bifata umuntu iyo amaze kurya cyane cyane amafunguro ya saa sita bagaragaza impamvu zita ndukanye, aho hari abagaragaje ko n’uburyo amafunguro umuntu afata akomeye bibigiramo uruhare.

Ingano y’ibiryo umuntu arya nayo ibigiramo uruhare, aho nk’uwariye byinshi byoroshye ko ahita ashaka gusinzira.

Ubundi bushakashatsi bwashyizwe ku rubuga rwa US National Library of Medicine National Institutes of Health Search database mu 2018, buvuga ko kurya amafunguro yiganjemo ibinure ndetse n’isukari bigira uruhare mu kunanirwa k’umubiri bigatera umuntu kugira ibitotsi nyuma yo kurya.

Ikindi ugomba kumenya ni uko atari byiza kujya kuryama ugasinzira ukimara kurya, kuko biguteza ibyago byo kuba warwara indwara yo guturika k’udutsi tw’ubwonko (Stroke) ku kigero kiri hejuru.

CBS News mu 2011 yanditse ko umushakashatsi akaba n’umwarimu w’isomo rijyanye n’imirire muri Kaminuza ya Ioannina Medical School yo mu Bugereki, Cristina-Maria Kastorini, yatangaje ko buri uko utegereje iminota 20 nyuma yo kurya ntujye kuryama, bikugabanyiriza ibyago byo kurwara Stroke ku kigero cya 10%.

Kastorini yavuze ko abantu bategereza iminota hagati ya 60 na 70, baba bafite amahirwe angana na 66% yo kutarwara Stroke.

Ni mu gihe abategereza hagati y’iminota 70 n’amasaha abiri, baba bafite amahirwe 76% yo kutarwara Stroke.

Gusa ibyo bigirwamo uruhare n’izindi mpamvu zitandukanye zagaragajwe zirimo imyaka umuntu agezemo, imiterere y’akazi ke, ibiro bye, ubundi burwayi yaba asanganywe burimo nk’indwara y’umutima n’umuvuduko w’amaraso, kuba yaba anywa itabi, amafunguro arya mu buzima bwa buri munsi n’ibindi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Papa Leo XIV yasabye ihagarikwa ry’intambara mu Isi
Next Article Musanze: Imvura idasanzwe yasenye inzu yabagamo umuryango w’abantu bane igisenge kigwira umwana w’imyaka 4 ahita yitaba Imana
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Sadate Munyakazi: “Mu rugo rwacu, imodoka ihenze kurusha izindi ni iy’umugore wanjye, si iyanjye.”
May 12, 2025
Perezida Ramaphosa yahakanye amakimbirane na Perezida Kagame, ashimangira uruhare rwa Afurika mu gushaka amahoro muri DRC
May 12, 2025
Polise y’u Rwanda yemeje ko yataye muri yombi umusekirite wagaragaye atega umuntu kuri sitade
May 12, 2025
Bwiza yabeshywe kugurirwa album ye ntanumwe urayishyura mu bayiguze
May 12, 2025
Umusore w’imyaka 23 afungiwe gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 i Musanze
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURUUBUZIMA

Imvura nyinshi iteganyijwe hagati y’itariki 11 na 13 Mata 2025 – Umuburo wa METEO RWANDA

Meteo Rwanda, yatangaje ko kuva kuwa 11 mu ijoro, kugeza tariki 13 Mata 2025 hateganyijwekugwa imvura nyinshi, by’umwihariko mu Mujyi…

1 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

OMS yaburiye Isi ku cyorezo gishya gishobora kwaduka vuba

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryaburiye ibihugu ko bikwiye kwitegura icyorezo gishya gishobora kwibasira Isi mu gihe cya…

1 Min Read
UBUZIMA

Umugore wa Alain Bernard Mukuralinda yavuze ku rwibutso amufiteho, ndetse amusezeranya gusigasira umurage mwiza yasigiye abana babo

Umugore wa Alain Bernard Mukuralinda wahoze ari Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Martine Gatabazi, yamusezeranyije gusigasira umurage mwiza yasigiye…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUBUZIMA

Kenya: Umugenzi yapfiriye mu ndege mu mayobera

Umugenzi yaguye mu ndege Kenya Airways ubwo yari iturutse mu mugi wa New York muri leta zunzwe ubumwe za amerika…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?