Imvura idasanzwe yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu mu Karere ka Musanze, yasenye inzu yabagamo umuryango w’abantu bane mu Mudugudu wa Ganga, Akagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo, igisenge kigwira umwana w’imyaka ine ahita ashiramo umwuka.
Bivugwa ko icyo gisenge cyaguye cyari gishaje cyane, imvura yagwa ku nkuta na zo zikariduka kubera ko imvura yazishokeyeho.
Igice cyaguye ni cyo cyarimo uwo mwana, umubyeyi we Muhawenimana Gisele akavuga ko byabaye bayirimo ariko bakaba batari biteze ko yari kugwa.
Yagize ati: “Imvura ino yiriwe igwa kubera rero n’igisene cyacu gishaje twagiye kumva twumva inzu irimo kugenda ikaka turebye dusanga ni igisenge kirimo kugwa ngiye gutabara uwo mwana we nsanga inzu yamutuyeho urukuta yapfuye abaturage baradutabara.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge w Busogo Manzi Jean Pierre, avuga ko nk’ubuyobozi bagiye gufasha uriya muryango gushyingura uwo mwana.
Yagize ati: “Ni byo koko mu gihe cya sa yine z’ijoro ku wa 10 Mata 2025 ni bwo twamenye inkuru ko igisenge n’ibikuta by’inzu y’umuryango wa wa Muhawenimana Gisele, biguye kubera imvura idasanzwe bikaviramo urupfu rw’umwana we w’imyaka 4. Icyakozwe ni ugutabara abagwiriwe n’inzu, abandi tubajyana ku Kigo Nderabuzima cya Busogo.”
Gitifu Manzi ahamya ko bagiye gufasha uwagize ibyago gushyingura, agasaba buri wese kujya agenzura igisenge cy’inzu ye ndetse n’aho aba atuye kuko mu bihe by’imvura abatuye mu manegeka bakunze guhura n’ibibazo bikomeye birimo ko inzu zabo zishobora kugenda ndetse bakahatakaria ubuzima.