igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Musanze: Imvura idasanzwe yasenye inzu yabagamo umuryango w’abantu bane igisenge kigwira umwana w’imyaka 4 ahita yitaba Imana
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Musanze: Imvura idasanzwe yasenye inzu yabagamo umuryango w’abantu bane igisenge kigwira umwana w’imyaka 4 ahita yitaba Imana
AMAKURU

Musanze: Imvura idasanzwe yasenye inzu yabagamo umuryango w’abantu bane igisenge kigwira umwana w’imyaka 4 ahita yitaba Imana

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 12, 2025 7:22 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Imvura idasanzwe yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu mu Karere ka Musanze, yasenye inzu yabagamo umuryango w’abantu bane mu Mudugudu wa Ganga, Akagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo, igisenge kigwira umwana w’imyaka ine ahita ashiramo umwuka.

Bivugwa ko icyo gisenge cyaguye cyari gishaje cyane, imvura yagwa ku nkuta na zo zikariduka kubera ko imvura yazishokeyeho.

Igice cyaguye ni cyo cyarimo uwo mwana, umubyeyi we Muhawenimana Gisele akavuga ko byabaye bayirimo ariko bakaba batari biteze ko yari kugwa.

Yagize ati: “Imvura ino  yiriwe igwa kubera rero n’igisene cyacu gishaje twagiye kumva twumva inzu irimo kugenda ikaka turebye dusanga ni igisenge kirimo kugwa ngiye gutabara uwo mwana we nsanga inzu yamutuyeho urukuta yapfuye abaturage baradutabara.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge w Busogo Manzi Jean Pierre, avuga ko nk’ubuyobozi bagiye gufasha uriya muryango gushyingura uwo mwana.

Yagize ati: “Ni byo koko mu gihe cya sa yine z’ijoro ku wa 10 Mata 2025 ni bwo twamenye inkuru ko igisenge n’ibikuta by’inzu y’umuryango wa wa Muhawenimana Gisele, biguye kubera imvura idasanzwe bikaviramo urupfu rw’umwana we w’imyaka 4. Icyakozwe ni ugutabara abagwiriwe n’inzu, abandi tubajyana ku Kigo Nderabuzima cya Busogo.”

Gitifu Manzi ahamya ko bagiye gufasha uwagize ibyago gushyingura, agasaba buri wese kujya agenzura igisenge cy’inzu ye ndetse n’aho aba atuye kuko mu bihe by’imvura abatuye mu manegeka bakunze guhura n’ibibazo bikomeye birimo ko inzu zabo zishobora kugenda ndetse bakahatakaria ubuzima.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Dore impamvu ikomeye itera abantu benshi guhita bashaka gusinzira iyo bamaze kurya
Next Article Nyamasheke: Umwana w’imyaka 16 yapfuye yiyahuriye kwa Pasiteri wamureraga nk’umwana we
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Kiyovu Sports FC na AS Kigali bakomeje kugumishwa mu bihano na FIFA kugeza mu mpeshyi ya 2026
May 13, 2025
Hamenyekanye igihe amashusho y’indirimbo ya Chriss Eazy , Kevin Kade na The Ben – FOLOMIANA azasohokera
May 13, 2025
DRC: Umusirikare wa Leta yahitanye abantu Batatu abarasiye mu rusengero
May 13, 2025
Uzabakiriho w’i Gicumbi arakataje mu korora amasazi
May 13, 2025
Amerika n’u Bushinwa byemeranyije kugabanya imisoro y’ubucuruzi mu rwego rwo koroshya ubuhahirane
May 13, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Pakistan yatangiye kugerageza ibisasu mu gihe umubano utari mwiza n’u Buhinde

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 03 Gicurasi 2025, Pakistan yagerageje missile ballistique muri ibi bihe hari amakimbirane hagati yacyo n’u…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ubuhinde na Pakistan byinjiye mu ntambara yeruye

Mu ijoro ryakeye, igihugu cy’u Buhinde cyatangaje ko cyagabye igitero gikomeye ku butaka bwa Pakistan, aho cyarashe ibisasu bya misile…

2 Min Read
AMAKURU

Abanyekongo bo muri Diaspora bifatanyije na AFC-M23 mu rugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Gicurasi 2025, umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC), ubarizwamo inyeshyamba za M23, watangaje…

2 Min Read
AMAKURU

Dore impamvu ikomeye yatumye Itorero Grace Room Ministries riyoborwa na Pasiteri Julienne Kabanda rihagarikwa

Itorero Grace Room Ministries riyoborwa na Pasiteri Julienne Kabanda ryambuwe ubuzima gatozi buryemerera gukorera mu Rwanda kuri uyu wa 10…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?