igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nyamasheke: Umwana w’imyaka 16 yapfuye yiyahuriye kwa Pasiteri wamureraga nk’umwana we
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nyamasheke: Umwana w’imyaka 16 yapfuye yiyahuriye kwa Pasiteri wamureraga nk’umwana we
AMAKURU

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 16 yapfuye yiyahuriye kwa Pasiteri wamureraga nk’umwana we

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 12, 2025 7:28 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Tuyizere Amos w’imyaka 16 yasanzwe yimanitse mu cyumba yararagamo mu rugo rwa Pasiteri Ntaganira Fabien mu Mudugudu wa Cyijima, Akagari ka Vugangoma, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke, aho yabaga nk’umwana mu rugo anabafasha mu mirimo.

Uwo musore yasanzwe anagana muri mushipiri bikekwa ko yimanitse, ariko intandaro yo kwiyahura ntiyahise imenyekana.

Pasiteri Ntaganira Fabien yabwiye Imvaho Nshya ko uyu musore yigeze kumukorera nk’umukozi wo mu rugo kuko na nyina umubyara yajyaga aza kuhakora bakamuhemba, umwana aza gusubira iwabo naho ntiyahatinda ahita ajya mu Mujyi wa Kigali.

Yagezeyo ubuzima buranga, we na nyina basaba Pasiteri kuhagaruka noneho akamugira umwana mu rugo, akazaba yanamushyingira igihe akuze.

Pasiteri yarabyemeye amugira umwana mu rugo, anamuha kimwe mu byumba by’inzu araramo, akajya akora imirimo yo mu rugo, irimo kwahira ubwatsi bw’inka.

Akomeza avuga ko ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025, yari yagiye gusura nyina, ahita agaruka atanariye kuko nyina yamugaburiye akabyanga ngo adasanga inka zabwiriwe kuko aho aba nta wo kuzahirira yari yasize.

Pasiteri Ntaganira Fabien ati: “Umugore yari yagiye ku rusengero, ku itorero ADEPR Muramba aho dukorera umurimo w’Imana, agiye kuhategura neza. Nanjye kuko iyo bucya ari ku Cyumweru mfite akamenyero ko kurara mu rusengero, nsengera amateraniro yo ku Cyumweru ni ho nari naraye, umugore ataha mu ma saa tatu z’ijoro.”

Umugore we yahageze asanga umusore ari kumva radiyo mu cyumba cye, na we ajya kuryama, bigeze mu ma saa cyenda na 50 mu rukerera asohoka hanze agiye mu bwiherero.

Ageze ku cyumba uwo musore araramo, kuko cyegereye igikari, abona amatara yaka, urugi rujya muri icyo cyumba rufunguye kandi bitari bisanzwe.

Yararungurutse abona uwo musore anagana hafi y’urugi amanitse mu mishipiri ikoreshwa mu bwubatsi, izingazinzemo utuntu twinshi, bigaragara ko umusore yabikoze yabyiteguye, munsi ye hari intebe bikekwa ko ari yo yuriririyeho.

Ati: “Umugore akibibona, yihutiye gushaka umuhoro aca iyo mishipiri umusore yitura hasi, amukozeho asanga yapfuye. Yahise ahamagara abandi bana aho bari baryamye, nanjye ampamagara mu ma saa kumi z’igitondo, mva ku rusengero ndaza, anahuruza abaturanyi, dusanga koko byarangiye.”

Avuga ko nta kintu na kimwe babonaga cyamutera kwiyahura.

Ati: “Yari umwana mwiza w’imico n’imyifatire idakemangwa, ubona nta kibazo afite cyamutera kwiyahura. Natwe ubu byatuyobeye, inzego z’umutekano zahageze, dutegereje ibikurikiraho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba Munezero Ivan, avuga ko hategerejwe iperereza ry’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuko nta kindi bakeka cyateye uyu musore kwiyahura.

Ati: “Basanze yiyahuje imishipiri yazingazinzemo utuntu twishi akoramo ikiziriko. Umubyeyi we n’uyu mupasiteri wamubanaga mu rugo batubwiye ko nta mpamvu n’imwe bakeka yari kumutera kwiyahura kuko ntayo yabagaragarije, kuko ngo yari umwana w’imico myiza, anafashwe neza nk’umwana wo mu rugo.”

Yasabye abaturage kwirinda kwiyambura ubuzima ku mpamvu iyo ari yo yose, kuko nubwo umuntu yagira ikibazo abandi batakizi, aho kucyihererana bikagera no kwiyambura ubuzima yakigaragariza ababyeyi be, abamurera, undi muntu yizeye cyangwa ubuyobozi, kigashakirwa igisubizo.

Ku byerekeranye no gufasha mu ishyingura rye, Gitifu Munezero yavuze ko abaturage b’uyu Murenge basanganywe umuco mwiza wo gutabarana ku buryo bitari bugorane, kimwe no gufata mu mugongo umuryango usigaye.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Musanze: Imvura idasanzwe yasenye inzu yabagamo umuryango w’abantu bane igisenge kigwira umwana w’imyaka 4 ahita yitaba Imana
Next Article Putin yavuze ko yiteguye kugirana ibiganiro na Ukraine byo guhagarika intambara nta gitutu ashaka
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Kicukiro: Yatawe muri yombi akekwaho gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

Uwitwa Muhawenimana Caritas ufite imyaka 23 y’amavuko yatwe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranweho gusakaza ingengabitekerezo ya Jenoside abinyujije mu magambo…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Ikipe ya Rutsiro FC yaba yitsindishije?

Mu mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye ku wa 26 Mata 2025, aho Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

M23 yatanze umuburo kubasirikare ba FRDC bari kwifotoreza muri Walikale

Ihuriro AFC/M23 batanze umuburo kubasirikare ba leta ya Congo bakomeje kugaragaza amafoto bari mu mujyi wa Walikale, babibutsa ko igihe…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

M23 yakoze amateka ifata uduce turindwi icyarimwe idahanganye

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wakoze amateka adasanzwe, ufata uduce…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?