igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Rwezamenyo: Abaturage batewe ubwoba n’abajura basigaye babategera mu nzira bakabambura bakabatera n’ibyuma
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Rwezamenyo: Abaturage batewe ubwoba n’abajura basigaye babategera mu nzira bakabambura bakabatera n’ibyuma
AMAKURU

Rwezamenyo: Abaturage batewe ubwoba n’abajura basigaye babategera mu nzira bakabambura bakabatera n’ibyuma

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 12, 2025 7:57 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Abaturage bo mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge, baravuga ko batewe ubwoba n’abajura basigaye babategera mu nzira bakabambura rimwe na rimwe bakanasiga babateye ibyuma.

Ibi bamwe mu batuye muri aka gace, babibwiye UKWELITIMES dukesha iy’inkuru nyuma y’uko ahitwa kwa Phillipe hiciwe umusore atewe ibyuma ubwo yari atashye.

Bavuga ko atari ubwa mbere aha hantu hakunze no gucururizwa inzoga zitujuje ubuziranenge hicirwa umuntu kuko hari n’umukobwa bahamburiye banasiga bamwishe.

Bavuga ko batiyumvisha uburyo bahamburira abantu bakanahicirwa kandi ariho irondo riba ryicaye.

Muhire Innocent yagize ati “Biratangaje uburyo bahicira abantu kandi ariho abanyerondo baba bari kuko ni naho akazu kabo kari.”

Yakomeje avuga ko hari n’utubari twirirwamo abajuru ku buryo atazi impamvu tudafungwa.

Hakizimana Janvier we yagize ati “Nimudukorere ubuvugizi naho ubundi abantu bazahashirira kuko bakwambura abanyerondo bareba ntihagire icyo bakora hari n’ubwo uhaca bisinziriye.”

Yongereyeho ko ubujura bwiyongereye muri aka gace nyuma y’uko abasore bari Iwawa bagarukiye.

Mukamirenzi Marie Claire, we avuga ko atakinyura muri ako gace nijoro kubera gutinya ko yagirirwa nabi.

Ati “Ndemera nkazenguruka kuko barahategera cyane ikibabaje n’uko hari n’abo bica gusa ntibabambure.”

UKWELITIMES yagerageje guhamagara abayobozi ariko ntibagira icyo babivugaho.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Bugesera: Umugabo yapfiriye mu Kagali bikekwa ko yakubiswe n’abanyerondo bikamuviramo gupfa 
Next Article Nyarugenge: Umugore yakubiswe bikomeye cyane na mugenzi we bapfa ko yasanze ari kuvugana n’umugabo we
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Sadate Munyakazi: “Mu rugo rwacu, imodoka ihenze kurusha izindi ni iy’umugore wanjye, si iyanjye.”
May 12, 2025
Perezida Ramaphosa yahakanye amakimbirane na Perezida Kagame, ashimangira uruhare rwa Afurika mu gushaka amahoro muri DRC
May 12, 2025
Polise y’u Rwanda yemeje ko yataye muri yombi umusekirite wagaragaye atega umuntu kuri sitade
May 12, 2025
Bwiza yabeshywe kugurirwa album ye ntanumwe urayishyura mu bayiguze
May 12, 2025
Umusore w’imyaka 23 afungiwe gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 i Musanze
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Umusirikarekazi w’u Burundi wo mu mutwe w’ingabo z’iki gihugu yafashwe mpiri na Twirwaneho

Umusirikarekazi w’u Burundi wo mu mutwe w’ingabo z’iki gihugu ushinzwe ubutasi bwa gisirikare, yafatiwe mpiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya…

3 Min Read
AMAKURU

”Go to hell” Perezida abwira abakomeje kwijundika u Rwanda barukangisha ibihano

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje ko ikitarishe Abanyarwanda mu myaka 31 ishize cyabakomeje, ndetse ko abadahwema kwibasira…

2 Min Read
AMAKURU

U Rwanda rugiye kohereza abandi bapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, yahaye impanuro abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango…

3 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Ikipe ya Rutsiro FC yaba yitsindishije?

Mu mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye ku wa 26 Mata 2025, aho Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?