Umugore wo mu Kagari ka Munanira ya I mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, yakubiswe bikomeye cyane na mugenzi we bapfa ko yasanze ari kuvugana n’umugabo we.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025.
Ababibonye babwiye UKWELITIMES dukesha iy’inkuru , ko uyu mugore yakubiswe na mugenzi we bikomeye nyuma y’uko asanze ihereye mu kayira k’ahitwa muri Karabaye barimo kuvugana banafatanye.
Bivugwa, ko uyu mugore akunze gutwara abagabo b’inshuti za bagenzi be ndetse biri cyane no mu byatumye akubitwa ntihagire abamutabara.
Hirwa Patrick yagize ati ” Ahubwo iyo atagwa igihumura yari kumwica kuko yamukubise igiti kinini mu mutwe ikindi kandi natwe ntitwari kumutabara kuko n’uwo mugabo bapfaga yari ahari ari kubareba gusa.”
Undi mugore utashatse ko amazina ye atangazwa, we yavuze ko banze kumutabara kubera ingeso ye mbi yo gutwara abagabo b’abandi.
Ati “Ni ndaya mbi indaya butwi niyo mpamvu ntawamutabaye kandi ntabwo umuntu yagufata uri gusomana n’umugabo we ngo bikugwe amahoro.”
Uyu mugore nyuma yo gukubitwa bikomeye abayobozi bahise bahagera bagerageza kumusukaho amazi amaze kugarura agatege bahita bamujyana kwa muganga kugira ngo bamuvure.