igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika
AMAKURUMU MAHANGA

Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 12, 2025 12:46 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2025 ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye gutwara icyiciro cya mbere cy’abazungu zivuga ko bamaze igihe kirekire bakorerwa ihohoterwa muri Afurika y’Epfo.

Biri mu byo Perezida Donald Trump yasezeranyije akimara kujya ku butegetsi muri Mutarama uyu mwaka dore ko atahwemye gushinja Leta ya Afurika y’Epfo guhohotera aba bazungu ibaziza ibara ry’uruhu rwabo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Amerika, Christopher Landau, yavuganye na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Alvin Botes Tariki ya 9 Gicurasi 2025, amumenyesha ko abazungu ba mbere bagiye gutwarwa.

Collen Msibi, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubwikorezi ya Afurika y’Epfo, yavuze ko ko icyiciro cya mbere kigizwe n’abazungu 49 barimo abana bato cyajyanywe muri Amerika ku wa 11 Gicurasi.

Aba bose batwawe n’indege ya sosiyete ya Omni Air International yabasanze ku kibuga cy’indege cya O.R Tambo kiri mu Mujyi wa Johannesburg. Bari barinzwe n’abapolisi ba Afurika y’Epfo kugira ngo hatagira ubahohotera. Iyi ndege yabanje kunyura i Dakar muri Sénégal kugira ngo ishyirwemo andi mavuta, mbere yo gukomereza muri Virginia ku kibuga cy’indege cya Dulles ari na ho bururukiye.

Aba bazungu bakiriwe n’abayobozi boherejwe na Leta ya Amerika ku kibuga cy’indege cya Dulles. Biteganyijwe ko kuri uyu wa 12 Gicurasi, baganira n’abanyamakuru mbere yo gukomereza ku icumbi bagenewe.

Ibyo kuba aba bazungu bahohoterwa, Leta ya Afurika y’Epfo yatangaje ari amakuru adafite ishingiro, gusa kandi ko itababuza kujya muri Amerika mu gihe babyifuza.

Mu rutonde rwabifuzaga kuva muri iki gihugu bujuje ibisabwa rwakozwe n’itsinda ryoherejwe na Prezida Trump, rugaragaza ko hari abarenga 8000 babyifuzaga, gusa abantu 100 ni bo bonyine bakwakirwa.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida Kagame Yitabiriye Inama y’Abayobozi b’Ibigo muri Côte d’Ivoire
Next Article U Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri Ukraine mu gihe bari bumvikanye agahenge
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Perezida Ramaphosa yahakanye amakimbirane na Perezida Kagame, ashimangira uruhare rwa Afurika mu gushaka amahoro muri DRC
May 12, 2025
Polise y’u Rwanda yemeje ko yataye muri yombi umusekirite wagaragaye atega umuntu kuri sitade
May 12, 2025
Bwiza yabeshywe kugurirwa album ye ntanumwe urayishyura mu bayiguze
May 12, 2025
Umusore w’imyaka 23 afungiwe gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 i Musanze
May 12, 2025
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe mu ruzinduko rw’akazi i Hongiriya
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Amasasu yavuzaga ubuhuha mu basirikare ba FARDC bari bagiye kwiba

Urusaku rw’imbunda rwinshi rwaraye rwumvikanye mu bice by’umujyi wa Uvira uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’aho Ingabo za…

2 Min Read
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Muri Kenya hadutse ubushimusi bw’ibimonyo

Polisi ya Kenya iherutse gukora umukwabu mu nyubako yakira ba mukerarugendo ya Jane Guesthouse iherereye mu karere ka Naivasha, mu…

3 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Perezida Donald Trump yavuze ko atazi igihugu cya Congo

Perezida Donald Trump yakoze mu jisho Abanyekongo atangaza ko atazi icyo Congo ari cyo usibye kuba yumva ko abantu benshi…

3 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Kim Kardashian na Taylor Swift rwabuze gica muri Hollywood

Umunyamideli Kim Kardashiam ahanganiye umwanya na Taylor Swift muri filime iri gutegurwa yitwa 'The Bodyguard' Iyi ni filime yasubiwemo bakaba…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?