Abahoze mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Bwongereza zirwanira mu kirere barwanye mu ntambara muri Iraq na Afghanistan bahishuye ibikorwa bya kinyamaswa byakozwe na bagenzi babo birimo kwica nabi abantu barimo n’abana barashwe baziritse amapingu bakabagerekaho intwaro nk’igisobanuro cy’urupfu.
Ingabo zo mu mutwe udasanzwe zirwanira mu kirere z’u Bwongereza zagiye mu ntambara muri Afghanistan zigiye kurinda abasirikare bari muri iki gihugu hagati ya 2000 na 2014 ngo batagirirwa nabi n’aba-Taliban.
Ubuhamya bw’abasirikare bari muri iyi ntambara, bwagaragaje ko hari bagenzi babo bishe imfungwa zidafite intwaro, ziri muri gereza kandi zihambiriye amaboko, by’umwihariko harimo n’abana badafite ubushobozi bwo kurwana.
Umwe mu bari muri Afghanistan ati “Bafunze amapingu umwana muto w’umuhungu ubundi baramurasa. Yari umwana bigaragara utagejeje n’imyaka yo kurwana.”
Yahamije ko kwica imfungwa byageze aho biba akamenyero ku buryo bafataga abantu bakabahambira amaboko bakoresheje imigozi ya pulasitike, bakabarasa barangiza imigozi bakayica, bakabashyira imbunda za masotela mu ntoki.
Ubuhamya bw’abahoze mu ngabo burimo byinshi mu byaha by’intambara biregwa aboherejwe muri Afghanistan kurinda ingabo z’u Bwongereza ngo zidahungabanywa n’aba-Taliban. Iyi ntambara yari ikomeye cyane ku buryo yaguyemo abasirikare b’u Bwongereza 457 abandi benshi bagakomereka.
BBC yanditse ko mu batangabuhamya 30 yavugishije, bahamije ko abasirikare bo mu mutwe udasanzwe woherejwe muri Afghanistan bakoze ibyaha by’ubwicanyi, ndetse uwari Minisitiri w’Intebe David Cameron yagiye abwirwa kenshi ko abasirikare bica abasivile ariko akabyima amatwi.
Amategeko yagenderwagaho muri iyo ntambara yavugaga ko umuntu ashobora kwicwa mu gihe ateje ikibazo ku mutekano w’ingabo z’u Bwongereza ariko ingabo zo mu mutwe udasanzwe zirwanira mu kirere zo zishyiriyeho amabwiriza yazo.
Ati” Iyo umuntu ukekwaho guteza ikibazo yagaragaraga ku rutonde inshuro ebyiri cyangwa eshatu twajyanaga umugambi wo kumwica ntabwo twigeraga tugerageza kumufata. Bamwe twabanzaga kureba, tukamenya neza ko imyirondoro ari iye ubundi tukamurasa.”
Bahamya ko kwica byageze aho bibata aba basirikare bamwe ku buryo benshi muri bo bari bameze nk’abafite ibibazo byo mu mutwe bibahatira kwica abantu.
Ibi kandi byabaye ku boherejwe muri Iraq mu 2006 na bo bishe abantu batari bafite intwaro, nyamara atari yo mabwiriza bari bahawe, ndetse ngo abayobozi babo bari babizi.
Aba basirikare iyo bamaraga kurasa abantu bahitaga bashyira imbunda ku mirambo y’abo bishe bakabafata amafoto agaragaza ko babasanganye intwaro, ndetse hagahimbwa inkuru z’igikorwa cyabereye aho kugira ngo basibanganye ibimenyetso by’ibyo bakoze.