Umuhanzikazi Bwiza ari mu myiteguro ya nyuma yo gushyira hanze album ye nshya yise 25 Shades, iteganyijwe gusohoka ku wa 16 Gicurasi 2025.
Iyi album yayimurikiye bwa mbere mu gitaramo cyabereye i Burayi, aho yahise anatangira kuyigurisha ku bafana bifuza kuyumva mbere no kumushyigikira nubwo benshi bayiguriye muri icyo gitaramo, abenshi ntibarasohoza amasezerano bagiranye yo kuyishyura. Nk’uko byatangajwe na Uhujimfura Claude, ushinzwe inyungu za Bwiza, abantu batatu gusa nibo bamaze kwishyura amafaranga bemeye, harimo babiri bishyuye 500€ buri umwe, n’undi umwe watanze 1000€, amafaranga yose hamwe akaba 2000€ (arenga miliyoni 3 Frw).
Mu gihe album yagurishijwe ku bantu barindwi, bari bemeye amafaranga yose hamwe arenga miliyoni 16 Frw, harimo miliyoni ebyiri zatanzwe na The Ben. Uhujimfura yavuze ko bamwe mu bari bayiguriye bagiye bagaruka bavuga ko bakeneye gusubiramo ibyemezo byabo kubera ibibazo bijyanye n’ubushobozi bwo kwishyura.
Icyakora, nubwo hari abatarasohoje ibyo bemeye, ibikorwa byo kurangiza iyi album no kuyishyira hanze ntibyigeze bihagarara. Uhujimfura yemeje ko bagikomeje imyiteguro y’isohoka ryayo.
Album ya 25 Shades yagombaga kuba yarasohotse mbere, ariko yagiye itinda bitewe n’ibiganiro byagendaga bikorwa hagati ya KIKAC Music na Empire, sosiyete icuruza ibikorwa bya muzika wa Bwiza.