igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Polise y’u Rwanda yemeje ko yataye muri yombi umusekirite wagaragaye atega umuntu kuri sitade
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Polise y’u Rwanda yemeje ko yataye muri yombi umusekirite wagaragaye atega umuntu kuri sitade
AMAKURU

Polise y’u Rwanda yemeje ko yataye muri yombi umusekirite wagaragaye atega umuntu kuri sitade

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 12, 2025 5:41 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamaze gufata ushinzwe umutekano kuri sitade wagaragaye mu mashusho atega umwe mu bari bitabiriye umukino wa Rayon Sports na Police FC akikubita hasi ku girango aryozwe iyi myitwarire idahwitse.

Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2025, nibwo kuri Kigali Pele Stadium habereye umukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda wahuje Police FC na Rayon Sports, ari n’aho iyi nyifato y’ushinzwe umutekano kuri sitade yagaragariye.

Ubwo abafana ba Rayon Sports bishimiraga intsinzi bari bamaze kugira y’igitego kimwe ku busa(1-0) , umwe mu bafana ba Rayon Sports(yari yambaye umwambaro wayo) yarimo yiruka asankuwishimira intsinzi atambikwa ukuguru n’ushinzwe umutekano yikubita hasi ( yamukubise umutego).

Polisi y’u Rwanda mu gusubiza ubutumwa bwa Angeli Mutabaruka yari yanditse kuri X yibaza niba ataratabwa muri yombi , yagize Iti: “Muraho, umusekirite wagaragaye atega umwana mu mukino wahuje Police FC na Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium yamaze gufatwa kugirango akurikiranwe ku cyaha yakoze. Murakoze!”

Mu minsi ishize nibwo Umuyobozi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ‘FIFA’ ushinzwe umutekano ku kibuga , Bonnie Mugabe, yakebuye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ nyuma y’ibyari byabereye kuri sitade Umuganda mu mukino wa Marine FC na Rayon Sports, icyo gihe hagaragaye abasirikare bambaye impuzankano zabo ndetse bafite nabimwe mu bikoresho byabo, aho yibukije FERWAFA kubahiriza ibyo baba barize mu mahugurwa ajyanye no gucunga umutekano kuri sitade.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Bwiza yabeshywe kugurirwa album ye ntanumwe urayishyura mu bayiguze
Next Article Perezida Ramaphosa yahakanye amakimbirane na Perezida Kagame, ashimangira uruhare rwa Afurika mu gushaka amahoro muri DRC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Sadate Munyakazi: “Mu rugo rwacu, imodoka ihenze kurusha izindi ni iy’umugore wanjye, si iyanjye.”
May 12, 2025
Perezida Ramaphosa yahakanye amakimbirane na Perezida Kagame, ashimangira uruhare rwa Afurika mu gushaka amahoro muri DRC
May 12, 2025
Polise y’u Rwanda yemeje ko yataye muri yombi umusekirite wagaragaye atega umuntu kuri sitade
May 12, 2025
Bwiza yabeshywe kugurirwa album ye ntanumwe urayishyura mu bayiguze
May 12, 2025
Umusore w’imyaka 23 afungiwe gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 5 i Musanze
May 12, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe mu ruzinduko rw’akazi i Hongiriya

Kuwa Mbere tariki ya 12 Gicurasi 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri…

2 Min Read
Amerika yakuye telefone, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga mu byo yazamuriye umusoro.
AMAKURUIKORANABUHANGAMU MAHANGAUBUKUNGU

Ese niki cyatumye Amerika ikura ibikoresho by’ikoranabuhanga ku rutonde rw’ibikoresho byazamuriwe imisoro

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuye telefone, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga mu byo ziherutse kuzamurira imisoro. Urwego rwa Amerika rushinzwe…

1 Min Read
AMAKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Emmanuel Macron

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, byagarutse ku mubano w’ibihugu byombi ndetse no ku bibazo…

1 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

Icyorezo cya Ebola cyarangiye burundu muri Uganda

Uganda yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyarangiye, nyuma yo gukora igenzura ry’iminsi 40.Minisiteri y’Ubuzima, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X,…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?