Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryahagaritse burundu abasifuzi barimo Amida Hemedi, Uwimana Ally na Mbarute Djihadi nyuma y’uko bigaragaye ko bagira uruhare mu kugena uko umukino uri burangire binyuze mu buriganya ibizwi nka (match fixing) hamwe n’ibindi.
Uyu Amida Hemedi wasifuraga mu kibuga hagati, yazize kugira uruhare mu guhuza abasifuzi n’abantu bakora uko kugena uko umukino urangira ‘match fixing’.
Uwimana Ally we yirukanwe nyuma y’uko bigaragaye ko we ashishikariza bamwe mu basifuzi gutega (betting) ku mikino yo mu Rwanda kandi bakabikora ku mikino bahawe gusifura.
Hanyuma Mbarute Djihadi we yirukanwe nyuma y’uko bigaragaye ko yakiriye amafaranga y’abantu bagena uko umukino uri burangire (match fixing).