igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umugabo wo mu Karere ka Nyanza akurikiranyweho kwica umwana we w’imyaka 11
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umugabo wo mu Karere ka Nyanza akurikiranyweho kwica umwana we w’imyaka 11
AMAKURU

Umugabo wo mu Karere ka Nyanza akurikiranyweho kwica umwana we w’imyaka 11

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 13, 2025 10:32 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yafashe umugabo w’imyaka 32 ukekwaho icyaha gikomeye cyo kwica umwana we w’umuhungu w’imyaka 11, amujyanye kumwicira mu Karere ka Huye, aho bivugwa ko yanamuciye umutwe ndetse agerageza no kuwutwika

Ibi byabaye ku wa 5 Gicurasi 2025, ubwo uyu mwana witwa Gisubizo yaturukaga ku ishuri rya GS Hanika riherereye mu Karere ka Nyanza, ajya gusura se wari usanzwe akora akazi ko kogosha mu mujyi wa Nyanza. Aho yaje kujyanwa na se mu Karere ka Huye aho bikekwa ko ari ho yamwiciye.

Amakuru avuga ko nyuma yo kwica umwana we, uyu mugabo yamuciye umutwe arawutwika, ariko ntiwahiye neza.

Ubu bugizi bwa nabi bwakurikiwe n’iperereza ryihuse ryashyizweho na Polisi, aho byaje gutuma uyu mugabo afatwa ku wa 9 Gicurasi 2025 mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yemeje ifatwa ry’uyu mugabo, avuga ko akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we yibyariye.

SP Habiyaremye yasabye abaturage kwirinda ibyaha bihungabanya ubuzima bw’abandi, abibutsa ko ubikoze atabura gukurikiranwa n’amateko.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article APR FC yasezereye umutoza Darko Nović n’abungiriza be
Next Article Umushinwa wigana Donald Trump akomeje gukurura abatari bake ku mbuga nkoranyambaga
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Vital Kamerhe yashyikirije Perezida Museveni ubutumwa bwihariye bwa Tshisekedi
May 13, 2025
Umushinwa wigana Donald Trump akomeje gukurura abatari bake ku mbuga nkoranyambaga
May 13, 2025
Umugabo wo mu Karere ka Nyanza akurikiranyweho kwica umwana we w’imyaka 11
May 13, 2025
APR FC yasezereye umutoza Darko Nović n’abungiriza be
May 13, 2025
Ambasaderi Gen. Patrick Nyamvumba yashyikirije Perezida wa Seychelles impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda
May 13, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Putin yahaye Pasika Ukraine, avuga ko ashyizeho agahenge kugeza Saa 22:00

Mu kwizihiza urupfu n'izuka bya Yezu Kristu, abo muri ukraine babwiwe ko uburusiya bubaye buhagaritse imirwano kuri iki cy'umweru cya…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ziri Kwitegura intambara ikomeye mu kibaya cya Rusizi

Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro, zirimo gukora…

3 Min Read
AMAKURU

Bobi Wine agiye kwiyamamariza kuba Perezida ndetse anashinja abo mu Burengerazuba bw’Isi guceceka nyamara Abanya-Uganda bababazwa

Umunya-Uganda utavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi (Bobi Wine), yashimangiye ko na we ari mu baziyamamariza kuyobora Uganda mu matora y’Umukuru…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Twitege iki ku mukino wa ½  cya UEFA Champions League?

Kuri uyu wa kabiri taliki 29 Mata 2025, ku isaha ya Saa 21:00 Kuri Sitade ya Emirates mu mujyi wa…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?