Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yafashe umugabo w’imyaka 32 ukekwaho icyaha gikomeye cyo kwica umwana we w’umuhungu w’imyaka 11, amujyanye kumwicira mu Karere ka Huye, aho bivugwa ko yanamuciye umutwe ndetse agerageza no kuwutwika
Ibi byabaye ku wa 5 Gicurasi 2025, ubwo uyu mwana witwa Gisubizo yaturukaga ku ishuri rya GS Hanika riherereye mu Karere ka Nyanza, ajya gusura se wari usanzwe akora akazi ko kogosha mu mujyi wa Nyanza. Aho yaje kujyanwa na se mu Karere ka Huye aho bikekwa ko ari ho yamwiciye.
Amakuru avuga ko nyuma yo kwica umwana we, uyu mugabo yamuciye umutwe arawutwika, ariko ntiwahiye neza.
Ubu bugizi bwa nabi bwakurikiwe n’iperereza ryihuse ryashyizweho na Polisi, aho byaje gutuma uyu mugabo afatwa ku wa 9 Gicurasi 2025 mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yemeje ifatwa ry’uyu mugabo, avuga ko akurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana we yibyariye.
SP Habiyaremye yasabye abaturage kwirinda ibyaha bihungabanya ubuzima bw’abandi, abibutsa ko ubikoze atabura gukurikiranwa n’amateko.