igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Robertinho yatanze ikirego arega Rayon Sports nyuma yo guhagarikwa
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMIKINO > Robertinho yatanze ikirego arega Rayon Sports nyuma yo guhagarikwa
IMIKINO

Robertinho yatanze ikirego arega Rayon Sports nyuma yo guhagarikwa

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 14, 2025 2:08 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Nyuma y’amezi yari amaze atoza ikipe ya Rayon Sports, Umutoza w’Umunya-Brésil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, uzwi cyane nka Robertinho, yahisemo kwitabaza Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), arega iyi kipe ayishinja kutubahiriza amasezerano y’akazi.

Iki kirego cyatanzwe nyuma y’uko ku wa 14 Mata 2025, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamuhagaritse ku mirimo ye y’ubutoza, hamwe n’Umutoza w’Abanyezamu Mazimpaka André, impamvu y’ingenzi yatangajwe icyo gihe ikaba yari umusaruro muke w’ikipe.

Nyuma y’aho, habaye impaka ndende ku by’ukuri kw’ihagarikwa rye, aho Rayon Sports yatangaje ko yahagaritse Robertinho kubera uburwayi bw’amaso. Gusa we ntiyigeze yemeranya n’iyi mpamvu, ayita urwitwazo rw’ugushaka kumwirukana ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nk’uko amakuru abivuga, Robertinho yamaze gutanga ikirego muri Komisiyo Ishinzwe Gukemura Amakimbirane muri FERWAFA, aho asaba ko Rayon Sports yamwishyura amafaranga angana na 20,000$ (agera hafi kuri miliyoni 25 Frw), avuga ko ari ibirarane by’amezi ane atigeze ahemberwa.

Uyu mutoza, wabaye icyamamare mu mupira w’amaguru muri Brazil mbere yo kuba umutoza, ashimangira ko yafashwe nabi n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, bukamwirukana butamugiriye inama cyangwa ngo buhitemo inzira y’ubwumvikane.

Nubwo iyi kipe itozwa na Robertinho yahagaritse amasezerano ye, iracyari ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho ifite amanota 59. Itegerejwe gusura Bugesera FC ku wa 17 Gicurasi 2025, mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa Rayon Sports ntiburagira icyo butangaza ku by’iki kirego, cyangwa niba hari gahunda yo kumvikana n’uyu mutoza mbere y’uko Komisiyo ibifataho umwanzuro.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abantu 14 bakomerekeye mu mpanuka ya tagisi minibisi yarenze umuhanda
Next Article Dore Abanyarwanda babiri bonyine ni bo Davido akurikirana kuri Instagram
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

”Abanyarwanda nta byinshi dufite ngo dutete” Perezida Kagame
May 17, 2025
Mu Rwanda hagiye kumurikwa ibikoresho byagirikare bijyanye n’igihe
May 17, 2025
Intwaro karabutaka yitwa Shitani 2 iteye ubwoba uburengerazuba bw’isi
May 17, 2025
AMAFOTO: Abaganga b’inzobere 36 batandukanyije abana b’impanga bavutse bafatanye ku mutwe
May 17, 2025
Nigeria: Icyorezo cyiswe Lassa Fever kimaze guhitana ubuzima bw’abantu bagera ku 138
May 17, 2025

You Might Also Like

IMIKINO

Mukura Fc ishobora gutwara igikombe cy’amahoro

Afahmia Lotfi wa Mukura VS&L yishimiye kugera muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro 2025, avuga ko no gukina umwanya wa gatatu nta…

3 Min Read
AMAKURUIMIKINOPOLITIKE

Abafana ba Arsenal bari mu myigaragambyo yo kwamagana amasezerano y’ubufatanye bw’iyi kipe n’u Rwanda

Itsinda ry’abafana ba Arsenal ryagaragaje ko ritishimiye amasezerano y’ubufatanye hagati y’iyi kipe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubukerarugendo mu Rwanda, basaba ko…

4 Min Read
IMIKINO

FC Barcelone yatsinze Real Madrid ibitego 4-3, ikomeza kuyobora Shampiyona ya Espagne

Mu mukino w’umunsi wa 35 wa La Liga wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025, FC Barcelone yatsinze…

2 Min Read
IMIKINO

Umukinnyi yatewe icyuma mu ijosi nyuma yo guhusha penaliti

Ikipe ya Plateau United FC yo muri Nigeria yatangaje inkuru ibabaje ivuga ko rutahizamu wayo Vincent Temitope, yatewe icyuma mu…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?