igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Mugisha Ndori niwe ugiye kuba atoza APR mu mikino isigaje
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMIKINO > Mugisha Ndori niwe ugiye kuba atoza APR mu mikino isigaje
IMIKINO

Mugisha Ndori niwe ugiye kuba atoza APR mu mikino isigaje

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 15, 2025 7:34 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Nyuma yo kugirwa umutoza w’agateganyo wa APR FC asimbuye Umunya-Serbia Darko Novic, Mugisha Ndori yatangaje ko nta gitutu na gito yumva afite ku nshingano yahawe, zo gusoza imikino itatu ya nyuma ya Shampiyona y’u Rwanda

Ku itariki ya 13 Gicurasi 2025, ni bwo APR FC yatangaje ko Ndori, afatanyije na Ngabo Albert na Bizimana Didier, ari bo bazatoza iyi kipe mu mikino ya nyuma ya shampiyona. Abo bombi bari basanzwe batoza amakipe y’abato ya APR FC.

Mu myitozo yo kwitegura umukino wa mbere bazakina na Gorilla FC ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025, Ndori yavuze ko icyizere ari cyo cy’ingenzi kuri ubu, abwira abakunzi ba APR FC gukomeza kwihagararaho no gushyigikira ikipe.

Yagize ati:

“Nta gitutu na gito mfite. Izi nshingano ni ibisanzwe kuri njye. Ni akazi nsanzwe nkora, nta kintu gishya cyantunguye. Icyo nsabwa ni ugukomeza aho abandi bagejeje, tugashyiramo imbaraga turi kumwe n’abakinnyi n’abandi batoza.”

Yongeyeho ko nta rujijo bafite mu mikino isigaye:

“Dufite imikino itatu iri imbere yacu, tukayifata nk’aho ari imikino ya nyuma (finale). Icyo tureba ni ugutsinda iyo mikino uko ari itatu, nta wundi duhanganye tureba. Tuzareba uko birangira nyuma.”

Ndori yasabye abafana gukomeza gufatana uburemere urwego APR FC igezeho:

“Inota rimwe ntirisobanuye byinshi. Abafana nibakomeze bashyigikire ikipe nk’uko babikoraga. Bari inyuma y’ikipe kandi birakenewe cyane muri ibi bihe.”

Kugeza ubu, APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 58, irushwa inota rimwe na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere. Imikino itatu APR isigaje irimo: Gorilla FC, Muhazi United, na Musanze FC.

Iyi kipe ifite abakinnyi bose bazima uretse Dauda Yussif urwaye na Richmond Lamptey ukiri mu myitozo yihariye kubera imvune.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Itangazo ryihutirwa rireba Abarimu n’Abayobozi b’ibigo by’amashuri
Next Article Leta ya Congo ikomeje kwikoma bikomeye u Rwanda
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

IMIKINO

Kiyovu Sports FC na AS Kigali bakomeje kugumishwa mu bihano na FIFA kugeza mu mpeshyi ya 2026

Amakipe abiri akomeye mu Rwanda, Kiyovu Sports FC na AS Kigali FC, ari mu bihano byashyizweho n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Twitege iki ku mukino wa ½  cya UEFA Champions League?

Kuri uyu wa kabiri taliki 29 Mata 2025, ku isaha ya Saa 21:00 Kuri Sitade ya Emirates mu mujyi wa…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Arsenal: amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma muri #UCL ari kuyoyoka

Ikipe ya Arsenal inaniwe gusigasira amanota atatu ku kibuga cyayo itsindwa na Paris Saint Germain igitego kimwe ku busa bityo…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Rayon Sports yemeye gushyira agapira hasi igakina na Mukura Vs

Nyuma y’uko ubujurire bwa Rayon Sports buteshejwe agaciro iyi kipe yatangaje ko nubwo rwose itakiriye neza ndetse ngo yemere ibyemezo…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?