Nyuma yo kugirwa umutoza w’agateganyo wa APR FC asimbuye Umunya-Serbia Darko Novic, Mugisha Ndori yatangaje ko nta gitutu na gito yumva afite ku nshingano yahawe, zo gusoza imikino itatu ya nyuma ya Shampiyona y’u Rwanda
Ku itariki ya 13 Gicurasi 2025, ni bwo APR FC yatangaje ko Ndori, afatanyije na Ngabo Albert na Bizimana Didier, ari bo bazatoza iyi kipe mu mikino ya nyuma ya shampiyona. Abo bombi bari basanzwe batoza amakipe y’abato ya APR FC.
Mu myitozo yo kwitegura umukino wa mbere bazakina na Gorilla FC ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Gicurasi 2025, Ndori yavuze ko icyizere ari cyo cy’ingenzi kuri ubu, abwira abakunzi ba APR FC gukomeza kwihagararaho no gushyigikira ikipe.
Yagize ati:
“Nta gitutu na gito mfite. Izi nshingano ni ibisanzwe kuri njye. Ni akazi nsanzwe nkora, nta kintu gishya cyantunguye. Icyo nsabwa ni ugukomeza aho abandi bagejeje, tugashyiramo imbaraga turi kumwe n’abakinnyi n’abandi batoza.”
Yongeyeho ko nta rujijo bafite mu mikino isigaye:
“Dufite imikino itatu iri imbere yacu, tukayifata nk’aho ari imikino ya nyuma (finale). Icyo tureba ni ugutsinda iyo mikino uko ari itatu, nta wundi duhanganye tureba. Tuzareba uko birangira nyuma.”
Ndori yasabye abafana gukomeza gufatana uburemere urwego APR FC igezeho:
“Inota rimwe ntirisobanuye byinshi. Abafana nibakomeze bashyigikire ikipe nk’uko babikoraga. Bari inyuma y’ikipe kandi birakenewe cyane muri ibi bihe.”
Kugeza ubu, APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 58, irushwa inota rimwe na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere. Imikino itatu APR isigaje irimo: Gorilla FC, Muhazi United, na Musanze FC.
Iyi kipe ifite abakinnyi bose bazima uretse Dauda Yussif urwaye na Richmond Lamptey ukiri mu myitozo yihariye kubera imvune.