Leta ya Congo ikomeje kwikoma bikomeye u Rwanda

Nubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda biri mu nzira yo kuganira no gukemura amakimbirane amaze igihe hagati yabyo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, aracyagaragaza ubushake buke bwo kwizera u Rwanda, aracyakomeje kurushinja guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo

Kuri tariki ya 25 Mata 2025, u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y’amahame ngenderwaho ku mahoro, ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni igikorwa cyatangaga icyizere ko umwuka mubi wari umaze imyaka myinshi hagati y’ibi bihugu ushobora kugabanuka. Ibyo byanashimangiwe n’iteganyabikorwa ryo gusinyira amasezerano ya burundu y’amahoro i Washington D.C muri Kamena 2025, agamije no gutangiza ubufatanye bushya mu iterambere hagati y’u Rwanda, RDC na Amerika.

Mu gihe umwuka w’amagambo y’impaka wari ucitse, Minisitiri Kayikwamba yongeye kuvuga amagambo akakaye ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Deutsche Welle. Yashinje u Rwanda kwivanga mu miyoborere ya RDC no guhungabanya umutekano w’ingabo za MONUSCO. Yagize ati:

“U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite inshingano mu kugarura amahoro mu karere, ariko ni na cyo gikomeje kuvogera ubusugire bw’igihugu cyacu no guhohotera abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye.”

U Rwanda rwakomeje kwamagana ibi birego, ruvuga ko RDC irimo gukoresha ibi nk’uburyo bwo kuyobya uburari, kugira ngo idafatwa nk’ihagaze ku kibazo cy’imiyoborere mibi n’ihohoterwa rikorerwa abaturage bayo bavuga Ikinyarwanda. Rwanibukije ko RDC icumbikiye umutwe wa FDLR ufite umugambi wo guhungabanya umutekano warwo.

Mu kwezi kwa Mutarama 2025, u Rwanda rwagize ibitero byagabweho n’ingabo za FARDC ku butaka bwarwo, byahitanye abaturage 16 bo mu Karere ka Rubavu, abandi 161 barakomereka, inzu 200 zirangirika. Ibi ni byo byatumye rwongera ingamba z’ubwirinzi ku mipaka yarwo.

Abajijwe niba RDC iha agaciro impungenge z’u Rwanda, Kayikwamba yasubije agira ati:

“Abicwa ni Abanye-Congo, si Abanyarwanda. Abagore bafatwa ku ngufu ni Abanye-Congo, si Abanyarwandakazi.”

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibiganiro bigikomeje, aho amasezerano y’ibanze y’amahoro yamaze gushyikirizwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari gusuzumwa n’inzobere. Yatangaje ko we na Kayikwamba bazongera guhura mu mpera za Gicurasi 2025 i Washington D.C ngo baganire ku ishyirwa ku murongo rya nyuma ry’aya masezerano.

Kayikwamba yagaragaje ko icyemezo cya RDC cyo kwitabira ibiganiro bishingiye ku kuba hari gahunda y’amahoro ya Luanda yatekerejweho mbere. Yagize ati:

“Twemeye kujya i Washington kuko gahunda ya Luanda yagaragazaga inzira iboneye. Niba abafatanyabikorwa ari inyangamugayo kandi bashaka amahoro, natwe twiteguye gutanga umusanzu.”

Nubwo avuga ko ategereje kureba niba u Rwanda ruzubahiriza ibyo rwemeye i Luanda, i Qatar ndetse no muri Amerika, ntiyigeze asobanura niba RDC yiteguye gusenya umutwe wa FDLR nk’uko yabisabwe.

Biteganyijwe ko mu mpera za Gicurasi 2025, Kayikwamba na Nduhungirehe bazongera guhura i Washington mu rwego rwo kunoza intambwe ya nyuma y’amasezerano y’amahoro, mu gihe umubano w’ibi bihugu ukiri mu nzira itoroshye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version