igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Leta ya Congo ikomeje kwikoma bikomeye u Rwanda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Leta ya Congo ikomeje kwikoma bikomeye u Rwanda
AMAKURUPOLITIKE

Leta ya Congo ikomeje kwikoma bikomeye u Rwanda

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 15, 2025 8:04 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Nubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda biri mu nzira yo kuganira no gukemura amakimbirane amaze igihe hagati yabyo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, aracyagaragaza ubushake buke bwo kwizera u Rwanda, aracyakomeje kurushinja guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo

Kuri tariki ya 25 Mata 2025, u Rwanda na RDC byashyize umukono ku masezerano y’amahame ngenderwaho ku mahoro, ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni igikorwa cyatangaga icyizere ko umwuka mubi wari umaze imyaka myinshi hagati y’ibi bihugu ushobora kugabanuka. Ibyo byanashimangiwe n’iteganyabikorwa ryo gusinyira amasezerano ya burundu y’amahoro i Washington D.C muri Kamena 2025, agamije no gutangiza ubufatanye bushya mu iterambere hagati y’u Rwanda, RDC na Amerika.

Mu gihe umwuka w’amagambo y’impaka wari ucitse, Minisitiri Kayikwamba yongeye kuvuga amagambo akakaye ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Deutsche Welle. Yashinje u Rwanda kwivanga mu miyoborere ya RDC no guhungabanya umutekano w’ingabo za MONUSCO. Yagize ati:

“U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite inshingano mu kugarura amahoro mu karere, ariko ni na cyo gikomeje kuvogera ubusugire bw’igihugu cyacu no guhohotera abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye.”

U Rwanda rwakomeje kwamagana ibi birego, ruvuga ko RDC irimo gukoresha ibi nk’uburyo bwo kuyobya uburari, kugira ngo idafatwa nk’ihagaze ku kibazo cy’imiyoborere mibi n’ihohoterwa rikorerwa abaturage bayo bavuga Ikinyarwanda. Rwanibukije ko RDC icumbikiye umutwe wa FDLR ufite umugambi wo guhungabanya umutekano warwo.

Mu kwezi kwa Mutarama 2025, u Rwanda rwagize ibitero byagabweho n’ingabo za FARDC ku butaka bwarwo, byahitanye abaturage 16 bo mu Karere ka Rubavu, abandi 161 barakomereka, inzu 200 zirangirika. Ibi ni byo byatumye rwongera ingamba z’ubwirinzi ku mipaka yarwo.

Abajijwe niba RDC iha agaciro impungenge z’u Rwanda, Kayikwamba yasubije agira ati:

“Abicwa ni Abanye-Congo, si Abanyarwanda. Abagore bafatwa ku ngufu ni Abanye-Congo, si Abanyarwandakazi.”

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibiganiro bigikomeje, aho amasezerano y’ibanze y’amahoro yamaze gushyikirizwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari gusuzumwa n’inzobere. Yatangaje ko we na Kayikwamba bazongera guhura mu mpera za Gicurasi 2025 i Washington D.C ngo baganire ku ishyirwa ku murongo rya nyuma ry’aya masezerano.

Kayikwamba yagaragaje ko icyemezo cya RDC cyo kwitabira ibiganiro bishingiye ku kuba hari gahunda y’amahoro ya Luanda yatekerejweho mbere. Yagize ati:

“Twemeye kujya i Washington kuko gahunda ya Luanda yagaragazaga inzira iboneye. Niba abafatanyabikorwa ari inyangamugayo kandi bashaka amahoro, natwe twiteguye gutanga umusanzu.”

Nubwo avuga ko ategereje kureba niba u Rwanda ruzubahiriza ibyo rwemeye i Luanda, i Qatar ndetse no muri Amerika, ntiyigeze asobanura niba RDC yiteguye gusenya umutwe wa FDLR nk’uko yabisabwe.

Biteganyijwe ko mu mpera za Gicurasi 2025, Kayikwamba na Nduhungirehe bazongera guhura i Washington mu rwego rwo kunoza intambwe ya nyuma y’amasezerano y’amahoro, mu gihe umubano w’ibi bihugu ukiri mu nzira itoroshye.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Mugisha Ndori niwe ugiye kuba atoza APR mu mikino isigaje
Next Article U Bufaransa bwahagaritse guha intwaro Ukraine
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025
Consumer Protection Manager at BPR: Deadline: 05/27/2025
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Wazalendo bigambye ibitero biheruka kugabwa mu mugi wa Goma

Umutuzo wongeye kugaruka i Goma itariki 12 Mata, nyuma y’uko ijoro ryabanje ryumvikanyemo urusaku rwinshi rw’amasasu muri uyu mugi. Guverineri…

1 Min Read
AMAKURU

Gucyura abasirikare n’abapolisi ba Congo 1359 bahungiye kuri MONUSCO byarangiye

Komite Mpuzamahanga y’umuryango Croix Rouge (ICRC) yatangaje ku wa 15 Gicurasi 2025 ko yarangije ibikorwa byo gucyura abasirikare n’abapolisi ba…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ihuriro ry’Ingabo za Congo rigabweho igitero gikomeye na M23 yifatanije na Twirwaneho

Amakuru aturuka mu gace ka Nyangenzi, kari muri teritwari ya Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi…

3 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Perezida Kagame yatembereje , Doumbouya urwuri rwe aho ari mu ruzinduko mu Rwanda

Mu ruzinduko perezida wa Guinea Conakry yagiriye muRwanda muri iki cyumweru yakiriwe na Perezida w'u Rwamda Paul Kagama wanamutembereje urwuri…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?