Mu rubanza rwabaye uyu munsi uyu mugabo wa menyekanye cyane nka Fatakumavuta yaregwagamo ibyaha birimo gutukana mu ruhame yasabiwe igifungo cy’imyaka icyenda n’ubushinjacyaha
Kuri uyu wa kane nibwo uyu mugabo uzwi cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro yongeye kuza kuburana ku byaha ashinjwa birimo gukangisha gusebanya, kubuza abandi amahwemo, hamwe no gukoresha ibiyobyabwenge ibintu we yaburanye ahakana.
Muri uru rubanza uyu munyamakuru yari yunganiwe n’abunganizi babiri aribo Me Bayisabe Irene na Me Fatikaramu. Ubwo ubushinjacyaha bwahabwaga ijambo bwo bwasabiye uyu mugabo igifungo cy’imyaka icyenda nk’igihano.
Bwagaragaje uko Fatakumavuta yashyize ibikangisho ku muhanzi The Ben, aho yakoze ibiganiro biharabika uwo muhanzi, ko ngo atazi kuririmba, arira nk’umwana wabuze ibere.
Bwakomeje buvuga ko Fatakumavuta yavuze ko The Ben natamuha amafaranga ngo amusabe imbabazi azamuzimya.
Ku cyaha cy’ivangura, Ubushinjacyaha bwavuze ko amagambo y’ivangura yayakoresheje ku muhanzi witwa Bahati, aho yavuze ko yashatse umugore mubi w’umu-diaspora, ushaje kandi ukennye.
Fatakumavuta yavuze ko arengana ko we akora umwuga w’itangazamakuru ryemewe ndetse abamwunganira nabo bagaragaje ko amategeko yemera ibyo uyu Sengabo yakoze cyane ko hari urwego rw’abanyamakuru iyo hagize umunyamakuru urengera ko hitabazwa uru rwego bityo ko mu gihe ntawaregeye uru rwego ko Sengabo arengana. Imyanzuro y’uru rubanza izasomwa ku itariki ya 06 Kamena 2025.