igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Impamvu ikomeye yatumye Dr. Murangira Thierry yihanangiriza Sam Karenzi na Muramira Régis
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Impamvu ikomeye yatumye Dr. Murangira Thierry yihanangiriza Sam Karenzi na Muramira Régis
AMAKURUIMIKINO

Impamvu ikomeye yatumye Dr. Murangira Thierry yihanangiriza Sam Karenzi na Muramira Régis

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 15, 2025 5:32 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rutazihanganira imyitwarire imaze iminsi iranga bamwe mu banyamakuru b’imikino, by’umwihariko Muramira Régis na Sam Karenzi, kubera amakimbirane n’ugushyamirana bakomeje kugaragaza bifashishije itangazamakuru, ibintu bivugwaho ko bishobora kuvamo ibyaha bihanwa n’amategeko.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Gicurasi 2025.

Dr. Murangira yavuze ko guterana amagambo kw’aba banyamakuru bombi byafashe intera idasanzwe, aho buri umwe yifashisha urubuga rw’itangazamakuru akorera agasubiza undi mu buryo burimo kumusebya, gushotora no gutangaza amakuru akomeretsa umwirondoro w’undi.

Yagize ati: “Iyo dusesenguye imvugo zabo bombi [Muramira na Karenzi], dusanga zishingiye ku makimbirane ashingiye ku bintu baziranyeho byihariye. Icyagaragaye ni uko bakomeje gukwedura ayo makimbirane, bakayashyira mu itangazamakuru aho kubikemura mu buryo bw’umwuga.”

Yakomeje agaragaza ko iyi myitwarire igenda itandukira amahame y’umwuga w’itangazamakuru, aho itagihabwa isura y’ikiganiro cyangwa ibitekerezo, ahubwo ihinduka urubuga rwo guharabikana no guhembera urwango.

Yagize ati: “Ibi ntabwo bigarukira ku makimbirane y’akazi gusa, ahubwo ni ibintu bishobora kuvamo ibyaha. Iyo abantu bagera aho bamenyana ku buryo burambuye, bagatangira gushyira hanze amabanga bifashishije itangazamakuru, ni ibikorwa bikwiye guhagarikwa hakiri kare.”

Dr. Murangira yasabye abantu bose bafite aho bahuriye n’itangazamakuru kwirinda kwitiranya ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’uburenganzira bwo gutesha agaciro abandi. Yasabye Muramira Régis na Sam Karenzi guhagarika iyo myitwarire, kuko ngo ubutabera butazabirebera.

Yagize ati: “Gushwana birashoboka, byarashobotse ko batandukana, ariko ibyo gukomeza guterana amagambo nk’abana ntibikwiye. Usanga umwe ateguza ‘igice cya kabiri’, undi nawe agasubiza mu buryo bugaragara ko bushotorana. Ni ibintu bibabaje, kandi bibangamira abaturage ndetse bikadindiza iterambere ry’itangazamakuru nyarwanda.”

Yakomeje agira ati: “Ikibabaje ni uko umwe ahora ashishikariza abafana be kumushyigikira, undi nawe akabikora, ibintu biganisha ku gucamo ibice abaturage no kubashora mu makimbirane atabareba. Ni imyitwarire iteye impungenge. Nta n’umwe uri hejuru y’amategeko, niba badasubiye mu murongo, ubutabera buzabikurikirana.”

Abantu benshi mu bakurikiranira hafi ibya siporo n’itangazamakuru basanga ikibazo cy’aba bagabo cyarafashe intera, nyuma yo gutandukana batumvikanye neza mu mikoranire yabo kuri radiyo ya FINE FM, nyuma Karenzi agatangira radiyo ye bwite SK FM.

Bivugwa ko igituma batumvikana byakomeje gushingira ku kutabona ibintu kimwe mu miyoborere mishya ya Rayon Sports, kimwe mu bigo bikomeye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Dr. Murangira yasabye abanyamakuru n’abagize urwego rw’itangazamakuru muri rusange guharanira umwuga uhamye, ushingiye ku ndangagaciro, aho kwishora mu makimbirane ashingiye ku nyungu bwite z’abantu ku giti cyabo. Yasoje yibutsa ko RIB itazihanganira imyitwarire nk’iyo, kuko itesha agaciro umwuga, igasenyera igihugu, ikanahungabanya umutekano w’abaturage.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Fatakumavuta ashobora gufungwa imyaka 9
Next Article Umuhanzikazi wari warihebeye Kitoko Bibarwa usigaye wibera mu Burayi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Intwaro karabutaka yitwa Shitani 2 iteye ubwoba uburengerazuba bw’isi
May 17, 2025
AMAFOTO: Abaganga b’inzobere 36 batandukanyije abana b’impanga bavutse bafatanye ku mutwe
May 17, 2025
Nigeria: Icyorezo cyiswe Lassa Fever kimaze guhitana ubuzima bw’abantu bagera ku 138
May 17, 2025
Ibiganiro by’u Burusiya na Ukraine byarangiye nta musaruro uvuyemo
May 17, 2025
Umushinjacyaha Mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC yeguye by’agateganyo
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ingabo za Israel zemeje ko zagabye ibitero bikomeye muri Syria

Ingabo za Israel zemeje ko zagabye ibitero bikomeye mu Murwa Mukuru wa Syria, Damascus, hafi y’Ingoro ikoreramo Umukuru w’Igihugu, mu…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Paris Saint -Germain F.C isanze Intel Milan ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Mu mukino wo kwishyura wa ½ k'irangiza mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’ Uburayi, Ikipe…

1 Min Read
AMAKURU

Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yagaye abagifite ingenga bitekerezo ya jenoside

Cardinal Kambanda yanenze amahanga yishakira inyungu aho kwimakaza ukuri no gukura isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Hashize imyaka…

2 Min Read
AMAKURU

Tanzania: Polisi yataye muri yombi abayobozi bakomeye bari bagiye mu rubanza rwa Tundu Lissu

Kuri uyu wa Kane, Abapolisi bo muri Tanzaniya bafunze abantu babiri bakuru mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ubwo bari mu modoka…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?