igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abarwanyi ba AFC/M23 bisubije Bambo na Kishishe nyuma y’igihe kinini
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abarwanyi ba AFC/M23 bisubije Bambo na Kishishe nyuma y’igihe kinini
AMAKURU

Abarwanyi ba AFC/M23 bisubije Bambo na Kishishe nyuma y’igihe kinini

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 16, 2025 9:08 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryisubije agace ka Bambo na Kishishe muri Sheferi ya Bwito, teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Hari hashize igihe kirenga umwaka abarwanyi ba AFC/M23 bavuye muri udu duce nta mirwano ibaye, kugira ngo bajye kongerera imbaraga ibirindiro byabo muri Pariki y’Igihugu ya Virunga, Rugari na Kibumba.

Amakuru aturuka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru avuga ko AFC/M23 yisubije utu duce nyuma y’imirwano yayihanganishije n’imitwe ya Wazalendo tariki ya 14 Gicurasi 2025.

Radio Okapi ivuga ko hari abaturage bake bahunze utu duce ubwo imirwano yabaga, ndetse n’abandi bagumye mu nzu zabo. Bivugwa ko kuri uyu wa 16 Gicurasi hari umutuzo.

Ku wa 15 Gicurasi, utundi duce turi muri gurupoma ya Buabo na Banyungu muri teritwari ya Masisi na two twabereyemo imirwano ya AFC/M23 na Wazalendo, abaturage barahunga.

Iyi mirwano ikomeje mu gihe AFC/M23 iri mu biganiro na Leta ya RDC, biri kubera muri Qatar kuva muri Werurwe. Muri Mata, impande zombi zatangaje ko zagiranye amasezerano y’agahenge ariko Wazalendo isanzwe ishyigikiwe na Leta bigaragara ko itabiha agaciro.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Uruganda rutunganya urumogi mu Rwanda rugeze kure rwubakwa
Next Article Gucyura abasirikare n’abapolisi ba Congo 1359 bahungiye kuri MONUSCO byarangiye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Uwaguze Man United akomeje guhomba bikomeye
May 16, 2025
Abapolisi 833 Barangije Amahugurwa yo Kurwanya Iterabwoba i Mayange
May 16, 2025
Chris Brown agiye Gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
May 16, 2025
Emery Bayisenge yasezeranye imbere y’amategeko
May 16, 2025
Umusirikare wishe bagenzi be batatu yakatiwe igihano cy’urupfu
Kinshasa: Igihano cy’urupfu ku musirikare wishe bagenzi be batatu
May 16, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Uburayi buri gukangisha Uburusiya ikintu gikomeye mu gihe bwaba budahagaritse ibitero bugaba kuri Ukraine

Ibihugu bikomeye by’i Burayi byashyize igitutu ku Burusiya bisaba guhita buhagarika ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine mu gihe cy’agahenge k’iminsi…

3 Min Read
AMAKURU

Impanuka ikomeye ihitanye shoferi muri Huye

Imodoka ya kwasiteri ya sosiyete ya volcano ikoreye impanuka ku muhanda wa Huye-Nyamagabe aho benshi mubari bayirimo bakomeretse bikomeye naho…

1 Min Read
AMAKURU

Yago Pondat yikomye abayobozi mu nzego zimwe na zimwe z’igihugu Harimo na Minisitiri w’urubyiruko

Nyarwaya Umunyakakuru ukorere kuri You Tube uherutse guhunga igihugu avuga ko ahunze agatsiko k'abashakaga kumugirira nabi, agahungira mu gihugu cya…

2 Min Read
AMAKURU

Amerika yatangiye gutegura amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda

Kuwa Mbere tariki ya 5 Gicurasi 2025, Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump ushinzwe Afurika, Massad Boulos, yatangaje ko yamaze…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?