igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: James Comey wahoze ayobora FBI akurikiranyweho gushaka kwivugana Trump
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > James Comey wahoze ayobora FBI akurikiranyweho gushaka kwivugana Trump
AMAKURU

James Comey wahoze ayobora FBI akurikiranyweho gushaka kwivugana Trump

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 16, 2025 9:50 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

James Comey wahoze ayobora Urwego rw’Iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) ari gukorwaho ipererezi n’Urwego rurinda Umukuru w’Igihugu kubera ifoto aherutse gushyira ku rubuga rwe rwa Internet byaketswe ko yahamagariraga abantu urugomo no kwica Perezida Trump.

Ku wa Kane ni bwo Comey yashyize kuri konti ye ya Instagram ifoto igaragaza utubuye two mu mazi twanditse imibare “8647” ayiherekeresha amagambo avuga ko utwo tubuye yaboneye mu butembere yagiriye ku mucanga ku mazi twari twiza.

Abari mu buyobozi bwa Trump ndetse n’ubw’ishyaka ry’aba-Republicains bihutiye guhita basobanura iby’iyo foto nk’igamije kudashakira ineza Perezida Trump, ibinyamakuru byinshi byifashishije inkoranyamagambo ya Merriam-Webster, isobanura ko “86” ari imvugo y’irenga ishaka kuvuga “guta hanze”, “kwikiza” cyangwa “kwica”.

Ikinyamakuru Newsweek cyatangaje ko iyo mvugo yakoreshwaga n’aba-Mafia basobanura kujyana umuntu muri miles umunani kure y’umujyi ubundi bakamutaba mu bujyakuzimu bwa feet esheshatu.

Abasobanuye imibare rero Comey yashyize ku mbuga nkoranyambaga ari yo “8647” basobanuye ko yahamagariraga “Kwica Perezida wa 47 wa Amerika”, nubwo nyuma y’akanya yaje guhita ayikuraho kubera igitutu yari akomeje gushyirwaho n’abagaragazaga ko ari gushaka kwivugana Umukuru w’Igihugu.

Umuyobozi wa FBI, Kash Patel, yavuze ko izatanga ubufasha bwose bukenewe kugira ngo Urwego rurinda Umukuru w’Igihugu rufashwe mu iperereza kuri ibyo byatangajwe na Comey byaketswe ko byerekezaga kuri Trump.

Kudacana uwaka kwa Comey na Trump byatangiye kuri manda ya mbere ye, ubwo yirukanaga uyu wayoboraga FBI ashinjwa gukwirakwiza ibihuha kuri we kuko atari amushyigikiye.

Trump yari aherutse kurokoka igitero cyashakaga kumwivugana muri Nyakanga 2024 ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Leta ya Pennsylvania, aho bamurashe isasu rikamuhushura ku gutwi. Muri Nzeri na bwo hari undi witeguraga kumurasa wavumbuwe ataragira icyo akora muri Florida.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umugore wiyita Imana ndetse akanarinda urupfu abantu yafunzwe
Next Article Huye: Umuturage yishe mugenzi we amuziza inzoga y’amafaranga 300 Frw
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Uwaguze Man United akomeje guhomba bikomeye
May 16, 2025
Abapolisi 833 Barangije Amahugurwa yo Kurwanya Iterabwoba i Mayange
May 16, 2025
Chris Brown agiye Gufungwa iminsi 30 y’agateganyo
May 16, 2025
Emery Bayisenge yasezeranye imbere y’amategeko
May 16, 2025
Umusirikare wishe bagenzi be batatu yakatiwe igihano cy’urupfu
Kinshasa: Igihano cy’urupfu ku musirikare wishe bagenzi be batatu
May 16, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nyamasheke: Umwana w’imyaka 16 yapfuye yiyahuriye kwa Pasiteri wamureraga nk’umwana we

Tuyizere Amos w’imyaka 16 yasanzwe yimanitse mu cyumba yararagamo mu rugo rwa Pasiteri Ntaganira Fabien mu Mudugudu wa Cyijima, Akagari…

4 Min Read
AMAKURU

Nyagatare: Abagizi ba nabi batemaguye umurinzi w’ishuri baramwica

Hakorimana Gaspard, umugabo w’imyaka 36 wakoraga akazi k’izamu ahari kubakwa ishuri mu Mudugudu wa Kinihira, Akagari ka Barija, Umurenge wa…

2 Min Read
AMAKURU

Burundi: Umupolisi wari wasinze yishe umumotari amurashe mu mutwe ahita ahasiga ubuzima

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 9 Mata 2025, mu gace ka Ntahangwa mu mujyi wa Bujumbura, haraye…

2 Min Read
AMAKURU

Itangazamakuru ryashinjwe guhishira uburwayi bukomeye bwo mu mutwe bwa Joe Biden

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House), Karoline Leavitt, yavuze ko itangazamakuru ryahishiriye ikibazo cy’uburwayi…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?