Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye umugabo ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye bishingiye ku bigo by’ubucuruzi afite nka rwiyemezamirimo byatumye abantu bamwizera ngo bakorane, nyuma biza kugaragara ko hari harimo uburinganya.
Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo.
Mu kiganiro Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagiranye n’itangazamakuru ku wa 15 Gicurasi 2025, yasobanuye ko uyu mugabo abantu bamuzi nk’umushoramari ukomeye kandi bashobora kwizera nyamara byose birimo ubutekamutwe bukomeye.
Azwiho kugira ibigo bikora ubukomisiyoneri mu by’ubwishingizi, gucuruza imodoka n’ibikoresho byazo, gucuruza ibitabo n’ibindi kandi byanditse mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere.
Yasobanuye ko ibyo bigo byose kuba byanditse nta kibazo ko ahubwo ikibazo ari uko yagiye yitwaza amazina y’ibyo bigo agakora ubutekamutwe akurikiranyweho.
Yatawe muri yombi ku wa 13 Gicurasi 2025 nyuma y’uko abantu 12 batanze ibirego muri RIB bavuga ko uyu mugabo yabatse amafaranga ngo abatumirize imodoka.
Dr. Murangira ati “Muri ibyo birengo by’abantu 12 iyo uteranyije amafranga na we ubwe adahakana ko yakiriye aba miliyoni 142 Frw. Yagendaga abaka ‘avance’ ku modoka bashimye ababwira ko azayitumiza ariko kugeza ubu nta n’imwe yigeze iza kandi dukeka ko hari n’abandi bantu bari baratinye kurega kuko hari n’ibindi tumekekaho birimo gushakira abantu Visa no kubafasha kubona amashuri hanze y’Igihugu.”
Dr. Murangira yasabye abantu kugira amakenga kuri serivisi bishyura nta kintu na kimwe kigaragaza ko aho bazatse zihatangirwa koko.
Ku cyo gucuruza imodoka zitumizwa mu mahanga Dr. Murangira yagize ati “Kuki nguha amafaranga yo kujya kurangura. Abantu bahimbye imitwe ngo nkora iki, nta gishoro afite noneho igishoro ngo kizava muri ya mfaranga abantu bamuha. […] Niba umuntu acuruza imodoka nazizane mugure izo mureba. Ngo mpa amafaranga nyigutumirize, ese ubwo wayitumirije wowe cyangwa ukigirayo.”
Yongeyeho ko usanga abo bantu bakora gutyo bavuga ko bazicuruza ku biciro bito, ariko abantu bakwiye kwibaza aho bo baba bazirangura abandi batazi.
Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya bihanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’ibiri n’itatu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.