Nyuma y’imvururu zabereye kuri stade ya Bugesera ku Mukino wa Rwanda Premier League, wahuje ikipe ya Bugesera FC na Rayon Sports, kuri uyu wa gatandatu taliki ya 17 Gicurasi 2025, aho umukino wahagaze utararangira.
Turabamenyesha ko ibikorwa byose by’urugomo bibangamira imigendekere myiza y’umupira w’Amaguru bitemewe kandi bitazihanganirwa.
Tuboneyeho kandi kumenyesha ko icyemezo kuri uwo mukino kizafatwa bidatinze n’inzego za FERWAFA zibifite mu nshingano.
