igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
AMAKURU

Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 18, 2025 9:16 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Perezida Ramaphosa agiye kugirana ibiganiro na Perezida Trump hagamijwe gusubiza ku murongo umubano w’ibihugu byombi bimaze iminsi birebana ay’ingwe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, yatangaje ko Perezida Cyril Ramaphosa ategerejwe mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 21 Gicurasi 2025, aho azahura na Perezida Donald Trump.

Mu kiganiro yahaye France 24, Lamola yavuze ko uru ruzinduko rugamije kongera kuzahura umubano umaze igihe utifashe neza hagati y’ibi bihugu byombi. Abakuru b’ibihugu bombi biteganyijwe ko bazaganira ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w’ibihugu byombi, ibibazo by’akarere ndetse n’ibyugarije isi muri rusange.

Ibi bibaye mu gihe mu cyumweru gishize, ubutegetsi bwa Perezida Trump bwahaye ubuhungiro Abanyafurika y’Epfo b’abazungu 49, buvuga ko bahohoterwa kubera irondaruhu. Gusa Perezida Ramaphosa yamaganye ibi birego, avuga ko nta bimenyetso bifatika bihari byerekana ihohoterwa rikorerwa abazungu muri Afurika y’Epfo, anashimangira ko Leta ya Amerika yasobanuye ibintu mu buryo butari bwo.

Umubano hagati y’ibi bihugu wakomeje kuzamba kuva muri Mutarama 2025, ubwo Perezida Trump yafashe icyemezo cyo guhagarika inkunga yose Amerika yahaga Afurika y’Epfo. Yavuze ko atashyigikiye politiki nshya ivuga ko Leta ya Afurika y’Epfo ishobora kwambura ubutaka abaturage b’abazungu nta ngurane, bitewe n’inyungu rusange.

Ibi biganiro bitegerejwe na benshi nk’amahirwe yo kongera kunga ubumwe hagati ya Afurika y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibihugu bifitanye amateka maremare y’ubufatanye ariko biri mu bihe bikomeye by’umubano.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
Next Article Ikibazo cya Rayon minisiteri igiye kugihagurukira
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Amasasu yavuzaga ubuhuha mu basirikare ba FARDC bari bagiye kwiba

Urusaku rw’imbunda rwinshi rwaraye rwumvikanye mu bice by’umujyi wa Uvira uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’aho Ingabo za…

2 Min Read
AMAKURU

Trump yatangije gahunda nshya igamije kugabanya amafaranga Leta itanga mu bikorwa byo kwirukana abimukira

Perezida Donald Trump yatangije gahunda nshya igamije kugabanya amafaranga Leta itanga mu bikorwa byo kwirukana abimukira badafite ibyangombwa, aho abemera…

1 Min Read
AMAKURUUBUKUNGU

Miliyari zisaga 7000 ni zo ziteganyijwe mu mbanzirizamushinga y’itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta ya 2025/2026

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa yatangarije Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi imbanzirizamushinga y’itegeko rigena Ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa…

1 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Intumwa y’ubwongereza itegerejwe i kigali mu cyumweru gitaha

Tiffany Sadler, uhagarariye Ubwami bw’u Bwongereza mu Rwanda, ategerejwe i Kigali mu cyumweru gitaha, aho azagirana ibiganiro n’abayobozi b’u Rwanda…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?