igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: The Ben na bagenzi be banditse amateka I Kampal muri Uganda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMYIDAGADURO > The Ben na bagenzi be banditse amateka I Kampal muri Uganda
IMYIDAGADURO

The Ben na bagenzi be banditse amateka I Kampal muri Uganda

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 18, 2025 3:17 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda, The Ben, yakoze igitaramo gikomeye muri Uganda yise Plenty Love Live Concert, aho yakiranwe urugwiro n’abakunzi be bari baturutse imihanda yose.

Iki gitaramo cyabaye nyuma y’uko The Ben amurikira Alubumu ye nshya i Kigali ku wa 1 Mutarama 2025, cyari kigamije kuyigeza no ku bafana bo muri Uganda.

Byatangiye ku mugoroba ubwo MC Mariachi yafunguraga ku mugaragaro igitaramo, atanga ikaze ku muraperi Green P watunguye benshi. Green P yageze ku rubyiniro avuga ko agiye gukumbuza abantu Kigali, avuga hamwe mu duce tuyigize nka Nyamirambo na Kicukiro, hanyuma aririmba indirimbo ze nka Ndakuze, Ndi Nigga n’izindi zashimishije abari aho.

Nyuma ye, ku rubyiniro hinjiye itorero nyarwanda ryasusurukije abantu rinyuza mu mbyino gakondo n’indirimbo za Kinyarwanda nka Nzajya Inama na nde na Nyaruguru.

The Ben yageze ku rubyiniro yambaye imyambaro y’icyatsi, atangira igice cya mbere cy’igitaramo aririmba indirimbo zitandukanye zirimo This is Love afatanyije na Rema Namakula, Fine Girl, Loose Control yakoranye na Meddy, ndetse na Why afatanyije na Diamond.

Abahanzi Element Eleeh na Kevin Kade baramwunganira, baririmbana indirimbo Sikosa yahagurukije benshi. Nyuma, Element yasigaye ku rubyiniro aririmba Kashe, Milele na Fou de toi, mbere y’uko Kevin Kade agaruka agasusurutsa abantu n’indirimbo Mu nda n’izindi.

Mu gice cya kabiri, The Ben yagarutse yambaye imyenda y’umukara aririmba izindi ndirimbo zakunzwe cyane nka Habibi, Ni Forever, Nta cyadutanya, Ndaje, True Love n’izindi.

Iki gitaramo cyasoreje ku rugendo rw’ibitaramo The Ben yari amaze igihe akorera hirya no hino ku Isi. Cyitabiriwe n’abahanzi bo mu Rwanda ndetse n’abo muri Uganda barimo Karole Kasita na Rema Namakula, hamwe n’ibyamamare nka Sheilah Gashumba, Frank Gashumba n’umugore we.


Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports bwagize icyo buvuga ku mvururu zabaye ubwo Rayon Sport yakinaga na Bugesera FC
Next Article Mexique: Ubwato bwa gisirikare bwakoze impanuka yahitanye 2 abandi 19 barakomereka
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Store Keeper in Nyandungu Eco Park | Deadline 20-05-2025
May 18, 2025
Marketing Coordinator | Deadline 20-05-2025
May 18, 2025
Project Manager in CARE International Rwanda | Deadline 29-05-2025
May 18, 2025
Rutshuru: Imirwano yakomereje hagati ya M23 na Wazalendo, ibihumbi by’abaturage bamaze kuva mu byabo
May 18, 2025
Cholera yibasiye Kalemie muri DRC: Abarenga 800 bamaze kwandura, 8 imaze kubahitana
May 18, 2025

You Might Also Like

IMYIDAGADURO

Zari Hassan yanenze ibikoresho bishaje biri ku kibuga cy’indege cya Entebbe

Umunyemari Zari Hassan yagaragaje ko atishimiye ibikoresho byo mu nzu biri ku kibuga cy'indege cya Entebbe, by'umwihariko aho abagenzi biyubashye…

1 Min Read
IMYIDAGADURO

Umushoramari Coach Gael yaciye amarenga yo kuva mu muziki

Karomba Gael uzwi cyane nka Coach Gael yagaragaje ko igihe gishobora kuba kigeze ngo ave mu muziki nk'ko yabitangaje abicishije…

2 Min Read
IMYIDAGADURO

Barack Obama yashize yemerako imibanire ye na Michelle iri ahabi bitewe ni ikizungerezi Jennifer Aniston

Nyuma y'ibyavuzwe ko Obama n'umugire we ko batabanye neza uyu mugabo wahoze ayobora iki gihugu yaciye amarenga ko ibyavuzwe ari…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Abantu 150 nibo bagiye gutoranywamo inyangamugayo mu rubanza rwa Sean Combs uzwi nka Diddy

Urubanza rw’umuraperi Sean Combs uzwi nka Diddy, rwatangiye ku mugaragaro, aho urukiko rwatangiye rutoranya abantu b’inyangamugayo bazifashishwa mu iburanishwa rye.…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?