igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umubyeyi yajyanye inkoko esheshatu ashaka kwishyura amafaranga y’ishuri y’abuzukuru be babiri
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umubyeyi yajyanye inkoko esheshatu ashaka kwishyura amafaranga y’ishuri y’abuzukuru be babiri
AMAKURU

Umubyeyi yajyanye inkoko esheshatu ashaka kwishyura amafaranga y’ishuri y’abuzukuru be babiri

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 18, 2025 5:32 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umukecuru witwa Consolata Oduya wo muri Kenya yakoze igikorwa cyakoze ku mitima ya benshi ubwo yajyaga ku ishuri afite inkoko esheshatu, ashaka kwishyura amafaranga y’ishuri y’abuzukuru be babiri.

Abo bana biga mu ishuri rya Adiedo Mixed Secondary School bari barirukanywe kubera umwenda w’ishuri ungana n’ibihumbi 131,92 Ksh, ni ukuvuga hafi 1.540.000 Frw.

Kubera ko nta bushobozi yari afite, uyu mukecuru yajyanye inkoko esheshatu, buri imwe ifite agaciro ka 1000 Ksh (hafi 11.700 Frw), yizera ko ishuri ryazemera maze abuzukuru be bagakomeza kwiga.

Amafoto agaragaza uyu mukecuru ahagaze imbere y’umwarimu warebaga izo nkoko, ari kumwe n’abo bana, yacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, bituma abantu benshi bashishikazwa no kumufasha.

Nyuma y’ibi, Guverineri wa Homa Bay, Gladys Wanga, yavuze ko yumvise iyo nkuru binyuze ku mbuga nkoranyambaga, maze afata icyemezo cyo kumufasha.

Guverineri Wanga yavuze ko yagiye gusura uwo muryango no gufasha abana kwishyura amafaranga basigayemo.

Yahise yemera kwishyura 81.920 Ksh (hafi 960.000 Frw) yari asigaye, nyuma y’uko undi muntu yari amaze gutanga 50.000 Ksh (hafi 580.000 Frw).

Wanga yavuze ko abo bana bashyizwe muri gahunda y’ubufasha y’akarere, bakazishyurirwa kugeza barangije kaminuza.

Uyu mukecuru yashimiye abantu bose bamufashije, ndetse n’ishuri ryamugaruriye inkoko ze.

Ibi kandi byatumye umunyarwenya Eric Omondi uri mu bakomeye muri Kenya, asaba amakuru kuri uyu mukecuru kugira ngo na we amufashe.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Mexique: Ubwato bwa gisirikare bwakoze impanuka yahitanye 2 abandi 19 barakomereka
Next Article Papa Léon XIV yimitswe ku mugaragaro
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Uganda: Polisi yafunze Umukecuru ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umwuzukuru we w’imyaka 6
May 19, 2025
Putin yagaragaje ikifuzo k’igihugu cye mu biganiro by’amahoro
May 19, 2025
Joe Biden yasanzwemo indwara ikomeye ishobora no kumuhitana
May 18, 2025
Human Resources Manager in Shagasha Tea Company | Deadline 25-05-2025
May 18, 2025
Store Keeper in Nyandungu Eco Park | Deadline 20-05-2025
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINO

Impamvu ikomeye yatumye Dr. Murangira Thierry yihanangiriza Sam Karenzi na Muramira Régis

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rutazihanganira imyitwarire imaze iminsi iranga bamwe mu banyamakuru b’imikino, by’umwihariko Muramira Régis na Sam…

3 Min Read
AMAKURU

Trump yatangije gahunda nshya igamije kugabanya amafaranga Leta itanga mu bikorwa byo kwirukana abimukira

Perezida Donald Trump yatangije gahunda nshya igamije kugabanya amafaranga Leta itanga mu bikorwa byo kwirukana abimukira badafite ibyangombwa, aho abemera…

1 Min Read
AMAKURU

Nyamasheke: Umugore yishe umugabo we yari afatiye mu ikawa asambana n’ihabara rye

Umugore w’imyaka 51 yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kwica umugabo we w’imyaka 61, babanaga byemewe n’amategeko, amukatishije nanjoro. Byabereye…

3 Min Read
AMAKURU

Turahirwa Moses ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge yitabye Urukiko

Saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo, Turahirwa Moses ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, nibwo yagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu gihe…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?