Vladimir Putin Perezida w’u Burusiya, yavuze ko u Burusiya bushaka ko habaho amahoro arambye ari uko hitawe ku cyateye itaye intambara buri kurwanamo na Ukraine.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Russia1 TV ku wa 18 Gicurasi 2025, yatangaje ko u Burusiya bufite imbaraga zihagije ku buryo bwari gusoza iyi ntambara buhanganyemo na Ukraine mu 2022 gusa icyo Atari cyo yari bwari bushyize ibere.
Yagize ati “U Burusiya bwifuza kubanza gukemura impamvu muzi yateye aya makimbirane, bushyiraho amabwiriza azagenga amahoro arambye mu rwego rwo kurinda umutekano wacu n’abaturage bacu bari mu duce duhora tuvugaho.”
Utwo duce, ni utwo igihugu cy’u Burusiya cyafashe ubwo cyateraga muri Ukraine ari two twa Crimea, Donetsk, Lugansk, Kherson na Zaporozhye icyo gihe utwo uduce twatoye kwiyunga ku Burusiya aho kuguma muri Ukraine, ayo matora nkemurampaka yabaye mu 2014 no mu 2022.