Joe Biden wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasanzwemo cancer ya Prostate, ndetse abaganga bagaragaje ko yamaze kumurenga igera no mu magufwa.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko Biden agaragaje ibimenyetso birimo kugira akabyimba kuri prostate, ibyatumye atangira gukorerwa isuzuma, ryagaragaje ko arwaye Cancer ya Prostate yamurenze.
Itangazo ryasohowe n’ibiro bye ryavuze ko kuva mu Cyumweru gishize yatangiye kuyisuzumwa, bikaza kugaragara ko yageze mu magufwa.
Ryakomeje riti “Nubwo ibi bigaragaza ko indwara iri ku rugero rukomeye, byagaragaye ko iteza ibibazo mu misemburo, ibisaba kuvurwa yitondewe. Perezida n’umuganga we bari kureba uburyo bwo kuvurwa kwe bafatanyije n’umuganga we.”