igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: DRC: Umusirikare w’ipeti rya Koloneri yatorokanye imishahara yagombaga guhembwa abasirikare bari mu mirwano
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > DRC: Umusirikare w’ipeti rya Koloneri yatorokanye imishahara yagombaga guhembwa abasirikare bari mu mirwano
AMAKURU

DRC: Umusirikare w’ipeti rya Koloneri yatorokanye imishahara yagombaga guhembwa abasirikare bari mu mirwano

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 19, 2025 8:02 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Umusirikare wo muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Koloneli Nkulu Kilenge Delphin,arashakishwanwa uruhindu nyuma yo gutorokana amafaranga yari agenewe guhemba abasirikare n’inyeshyamba za Wazalendo bari mu mirwano muri Teritwari ya Uvira

Amakuru y’iyi nkuru yatangiye kumenyekana ku Cyumweru, tariki ya 18 Gicurasi 2025, nyuma y’iminsi Koloneli Kilenge atagaragara aho yari asanzwe akorera. Ubuyobozi bwa gisirikare buvuga ko yahawe amafaranga menshi yo guhemba ingabo ziri ku rugamba, ariko aho kuyageza ku bo yagenewe, yahise acika.

Colonel Mahamba Bams Joseph uyobora Brigade ya 11, iri mu mirwano ikomeye n’umutwe wa M23, yavuze ko aya mafaranga yari agamije gushyigikira ingabo n’abafatanyabikorwa bazo ba Wazalendo. Yatangaje ko iyo myitwarire ya Kilenge ari igikorwa cy’ubugambanyi no gusubiza inyuma ibikorwa byo kugarura amahoro. Yahise asaba ko hatangizwa iperereza ryihuse kugira ngo Koloneli Kilenge afatwe kandi agezwe imbere y’ubutabera.

Iyi nkuru yateje impungenge zikomeye mu bayobozi b’ingabo, kuko hari ubwoba ko abasirikare bashobora kongera kwigumura no kugwa mu makimbirane n’abayobozi babo, nk’uko byigeze kuba Uvira mu bihe bishize. Ibi bibazo bikomeza kugaragaza ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo wa Leta n’imibereho mibi y’abari ku rugamba.

Umuvugizi w’ingabo za FARDC mu gikorwa cya Sokola muri Kivu y’Amajyepfo yemeje ko Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwatangiye ibikorwa byo kumushakisha. Iri perereza ririmo gukorwa ku bufatanye n’amatsinda y’iperereza mu ngabo.

Nubwo Umugaba Mukuru w’Ingabo aherutse gushimira abasirikare ku bw’ubwitange bwabo mu kurinda umutekano wa Uvira, impamvu zishingiye kuri ruswa n’uburangare mu micungire y’umutungo biracyari imbogamizi ikomeye ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Iyi nkuru yongeye kuzamura impaka ku kibazo cy’uburenganzira n’imibereho y’abasirikare ba Congo, benshi muri bo bagikorera mu buzima bubi, badahembwa uko bikwiye kandi bahora mu ntambara.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umusaza yishwe anogowemo amaso hakekwa umugore we n’umuhungu we
Next Article Umuhanzi The Ben yatunguwe n’umufana yamuhaye isutiye i Kampala ubwo yari kurubyiniro
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abanyarwanda 796 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye
May 19, 2025
DRC: Urubyiruko ruyoboye abandi ruri kwamagana ihohoterwa rikorerwa abacuruzi rikozwe n’abasirikare
May 19, 2025
Ba nyir’inzu bakomeje kwitendeka ku bakodesha; Umuti w’iki kibazo uzaba uwuhe?
May 19, 2025
Urukingo rwa SIDA rwageragerejwe mu Rwanda ruri gutanga icyizere
May 19, 2025
Kiliziya Gatolika ishyamiranye na Leta ya RDC kubera impamvu ikomeye
May 19, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ahmed al-Sharaa agiye kugirira uruzinduko rwe rwa mbere ku Mugabane w’u Burayi aho agiye guhura na Perezida Emmanuel Macron

Umuyobozi mushya w’inzibacyuho wa Syria, Ahmed al-Sharaa, agiye kugirira uruzinduko rwa mbere ku Mugabane w’u Burayi, aho azahura na Perezida…

2 Min Read
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Byinshi wamenya kuri Karidinali Fridolin Ambongo wa RDC uri mubagiye gusimbura Papa Fransisiko

Nyuma y’uko Papa Fransisiko wari umaze igihe kinini ubuzima bwe butameze neza, kuri ubu yamaze gupfa agejeje imyaka 88. Mu…

5 Min Read
AMAKURU

Turahirwa Moses ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge yitabye Urukiko

Saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo, Turahirwa Moses ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, nibwo yagejejwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro mu gihe…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Yicaye ku gatebe k’abasimbura NTWARI Fiacre n’Ikipe ye ya Kaizer Chiefs begukanye Nedbank Cup

Nyuma yo y'uko Kaizer Chiefs ikinamo Umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi Ntwari Fiacre, itsinze Orlando Pirates ibitego 2-1, ku mukino wa…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?