Abashakashatsi bagaragaje ko igerageza ry’urukingo rw’agakoko gatera SIDA umuntu aterwa rugakangura uturemangingo dushinzwe ubudahangarwa bw’umubiri, rukatwongerera ubushobozi bwo gukora abasirikare barwanya aka gakoko, ryatanze icyizere.
Iri gerageza ryakorewe mu bihugu birimo n’u Rwanda.
Dose ya mbere y’urukingo iterwa umuntu igamije gukangura uturemangingo [B Cells] dushinzwe gukora abasirikare barinda umubiri, mu gihe izindi nkingo zizafasha utwo turemangingo kwiyubakamo ubushobozi bwo kumenya ko agakoko gatera SIDA kinjiye mu mubiri no kugakumira.
Umwarimu muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Amserdam, Rogier Sanders, uri mu bakoze igenzura ku igerageza ry’uru rukingo yavuze ko “mu bakoreweho igerageza bose twabonye hubakwa ubudahangarwa bw’umubiri bitwereka ko turi mu nzira nziza.”
Yahamije ko basanze hashobora gukoreshwa urukingo rwibanda ku turemangingo twihariye tugahabwa inshingano yo gukora abasirikare b’umubiri barwanya udukoko twawuteye.
Hari ubundi bushakashatsi bwakoresheje ikoranabuhanga rya mRNA, rifasha umubiri kubaka ubudahangarwa bugizwe n’abasirikare barwanya agakoko kakingiwe, ariko bamwe mu bakoreweho igerageza ngo byabagizeho ingaruka ku ruhu.
Gusa abatangaje ubu bushakashatsi bemeza ko ikoranabuhanga rya mRNA ryatuma ikorwa ry’urukingo ryihuta.
Reuters yanditse ko igerageza ry’uru rukingo ryakorewe muri Amerika, mu Rwanda no muri Afurika y’Epfo.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima rigaraga ko ku Isi abantu miliyoni 39,9 bari bafite ubwandu bwa SIDA mu 2023, muri bo 65% bakaba abo muri Afurika.
Urukingo rwubakira umubiri ubudahangarwa binyuze mu turemangingo ntirwari rwarigeze rugeragezwa muri Afurika ariko ngo byagaragaye ko rwatanga umusaruro haba ku baturage ba Amerika n’abo muri Afurika.
