igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Trump na Obama bavuze amagambo akomeye kuri Biden nyuma yo gusangwamo Kanseri
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Trump na Obama bavuze amagambo akomeye kuri Biden nyuma yo gusangwamo Kanseri
AMAKURUMU MAHANGA

Trump na Obama bavuze amagambo akomeye kuri Biden nyuma yo gusangwamo Kanseri

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 19, 2025 4:24 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, Barack Obama n’abandi banyapolitiki, bifurije Joe Biden yasimbuye ku butegetsi kurwara ubukira nyuma y’aho asanzwemo Kanseri ya Prostate yageze ku rwego rukomeye.

Ibiro bya Biden byatangaje amakuru y’uburwayi bwe mu ijoro ryo ku wa 18 Gicurasi 2025, bisobanura ko we n’umuganga we bari kwiga ku buryo yavurwa nubwo bisaba gushishoza cyane bitewe n’urwego iriho.

Trump yatangarije ku rubuga nkoranyambaga rwa Truth Social ko we n’umugore we, Melania Trump, bababajwe n’uburwayi bwa Biden, kandi ko bamwifuriza gukira neza, agakira byihuse.

Yagize ati “Melania nanjye tubabajwe no kumva ibyavuye mu bizamini bya Joe Biden. Twifurije Jill n’umuryango we ibyiza kandi twifurije Joe gukira byihuse kandi neza.”

Inshuti za Biden zo mu ishyaka ry’Aba-Démocrates zikomeje gutanga ubutumwa buhumuriza umuryango we, bunagaragaza ko hari icyizere ko uwabaye Perezida wa Amerika azakira.

Barack Obama wayoboye Amerika kuva mu 2009 kugeza mu 2017, yatangaje ko Biden ari we muntu yashyize imbaraga nyinshi mu gushaka umuti wa kanseri z’ubwoko bwose, agaragaza ko afite icyizere ko ibi bihe abicamo neza.

Ati “Michelle nanjye turi gutekereza ku muryango wa Biden wose. Nta wakoze byinshi mu gushaka umuti wa Kanseri z’ubwoko bwinshi kurusha Joe, kandi nizeye ko iki kibazo azahangana nacyo n’ishyaka ryinshi ndetse n’ubuntu. Turi kumusengera kugira ngo akire vuba kandi neza.”

Kamala Harris wabaye Visi Perezida wa Amerika yatangaje ko mu buzima bwa Biden n’igihe yari Perezida, yaranzwe n’imbaraga, guhatana ndetse n’icyizere, agaragaza ko ibyo bizamufasha guhangana n’iki kibazo.

Yagize ati “Joe ni indwanyi kandi ndabizi ko azahangana n’iki kibazo mu mbaraga, uguhatana ndetse n’icyizere byaranzwe ubuzima n’ubuyobozi bwe. Twizeye ko azakira neza kandi vuba.”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika usanzwe ari umuyobozi w’ishyaka ry’Aba-Républicains, Mike Johnson, yatangaje ko umuryango we wifatanyije n’abandi benshi bari gusengera Biden kugira ngo akire.

Johnson yagize ati “Rwose iyi ni inkuru ibabaje kandi umuryango wa Johnson uzifatanya n’abandi batabarika bari gusengera uwahoze ari Perezida nyuma y’aho asanzwemo uburwayi.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, yatangaje ko we n’umugore we, Jeanette Rubio, bahuriye mu isengesho ryo gusabira Biden uri mu bihe bikomeye.

Ati “Njyewe na Jeanette twahuriye mu isengesho ryo gusabira umuryango wa Biden muri ibi bihe bikomeye.”

Biden yatangaje ko Kanseri ishobora gufata uwo ari we wese, amenyesha abamwifurije gukira ko we n’umugore we bakomeye byisumbuyeho muri ibi bihe. Ati “Mwakoze kuduhagurutsa n’urukundo ndetse no kudushyigikira.”

Iyi Kanseri yabonetse nyuma y’aho abaganga basesenguye akabyimba kabonetse muri Prostate ya Biden mu ntangiriro z’icyumweru gishize.

Si ubwa mbere ariko Biden asanzwemo Kanseri kuko muri Gicurasi 2023 na bwo yagaragaye mu kabyimba kakuwe mu ruhu rwe. Byagaragaye ko nta miti akeneye nyuma y’aho gakuwemo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abasenateri 40 ni bo bari gusuzuma niba Joseph Kabila yakwamburwa ubudahangarwa Joseph Kabila mu mazi abira nyuma yaho ashyiriweho akanama kabasenateri 40 bari gusuzuma niba yakwamburwa ubudahangarwa
Next Article Nyanza: Umusore ufite imyaka 18 yasambanyije inkoko kugeza ipfuye neza neza by
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko gutwara igikombe bitagishobotse
May 20, 2025
Omah Lay yakoze impanuka ikomeye
May 19, 2025
U Rwanda rwerekanye intwaro zigezweho rukora ku bufatanye na Israel
May 19, 2025
Umukino wa Bugesera Fc na Rayon Sports ugomba gusubukurwa
May 19, 2025
Rwamagana: Abagabo basigaye bakubitwa n’abagore bakahukana  
May 19, 2025

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

URWEGO RW’UBUGENZACYAHA RIB RUGIYE KUYOBORWA N’UMUYOBOZI MUSHYA.

Mu nama yaraye iteranye yemeje ko Col Pacifique Kayigamba Kabanda asimbuye Col (Rtd)Ruhunga Kibezi Jeannot wari umaze imyaka irindwi ayobora…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Kiliziya Gatolika ishyamiranye na Leta ya RDC kubera impamvu ikomeye

Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yagaragaje impungenge zikomeye ku cyemezo cya Leta y’iki gihugu cyo gufunga…

3 Min Read
AMAKURU

Umugaba Mukuru wa RDF, Gen. Mubarakh Muganga, mu Ruzinduko rw’Iminsi Itatu mu Bugereki

Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu gihugu cy’u Bugereki, aho…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Tuvuga “Ntibizongere kuba” Umuryango Mpuzamahanga ukomeje kurebera ibibera RDC – Col Joseph RUTABANA

Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Col. Joseph Rutabana, yerekanye ko Umuryango Mpuzamahanga ukomeje kurebera ibibera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?